Kirehe na Ngoma : Abanyeshuri bari mu itorero bafashije abatishoboye

Abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bakoreye itorero mu karere ka Kirehe bafashije abana bane b’imfubyi zibana hamwe no kubakira umukecuru utishoboye.

Baremeye abana b’imfubyi zibana bo mu murenge wa Kigina babaha ihene bafatanije n’umuyobozi w’ikigo cya Rusumo High School izi ngando zabereyemo. Umuyobozi wa Rusumo High School, Rutimirwa Frederic, yatanze inka kuri aba bana bibana.

Aba banyeshuri kandi basannye inzu eshatu z’abakecuru batifashije. Nyuma yo kumva igikorwa cyakozwe n’abo bana, ubuyobozi bw’akarere bufatanije n’ubw’ingabo bemereye abo bakecuru matera eshatu zo kuryamaho hamwe no gushyira sima mu nzu izi ntore zabafashije kubaka.

Abana bibana mu murenge wa Kigina mu karere ka Kirehe bahabwa inka n'ihene n'abanyeshuri bari mu ngando.
Abana bibana mu murenge wa Kigina mu karere ka Kirehe bahabwa inka n’ihene n’abanyeshuri bari mu ngando.

Aba bana bibumbiye mu itorero ngo bahigiye ibintu byinshi kugera naho babonye ko mu bushobozi bafite ari ngombwa gufasha abaturage batishoboye; nk’uko bitangazwa n’umutoza wabo, Mukunzi Emile.

Mu karere ka Kirehe hamaze gutozwa intore 7799; abanyeshuri batojwe muri uyu mwaka wa 2012 ni 1135 barimo abakobwa 551 n’abahungu 674.

Ngoma: Intore zatanze matela n’ibikoresho by’isuku

Abanyeshuri bakoreye Itorero mu karere ka Ngoma bo baremeye abakecuru babili batishoboye bo mu murenge wa Kibungo babaha matera n’ibikoresho by’isuku.
Ibi intore zabikoze mu rwego rwo kurushaho kwishakamo ibisubizo aho bari nk’imwe mu ndagagaciro ikwiye kuranga Umunyarwanda.

Mukashyaka Belancile wo mu kagali ka Gahima mu murenge wa Kibungo wahawe matela yashimye cyane urubyiruko rw’intore z’abanyeshuri maze arusabira umugisha ku Mana ngo ruzagere ku nshingano zarwo.

Ubwo yashikirizwaga matela yahawe n’abanyeshuri kuri site ya ASPEK Mukashyaka yagize ati “Nshimiye cyane intore zo ku rugerero ndetse n’Imana gukora ibitangaza kandi aba bana Imana ibahe imigisha itagereranije.”

Umukecuru ashyikirizwa matera yahawe n'intore z'abanyeshuri.
Umukecuru ashyikirizwa matera yahawe n’intore z’abanyeshuri.

Mu magambo atandukanye yavuzwe n’abayobozi bari aho bibanze ku gikorwa cyo kuremera abatishoboye cyatekerejweho n’intore z’abanyeshuri.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’Uburasirazuba, Makombe J.M.V, yashimye izi ntore cyane maze avuga ko icyo gikorwa kigaragaza ko n’imihigo bahize bazakora mu mezi atatu ari imbere bazayigeraho kuko bafite ubushake.

Yagize ati “Ntore mugiye ku rugerero mu mezi atatu mugende muhindure hasi hariya mu mirenge, iyo mihigo muhize muzayese maze akarere ndetse n’intara byumwihariko tuzatere imbere.”

Uwaje uhagarariye ministiri w’uburezi muri icyi gikorwa cyo gusoza icyiciro cya mbere cy’intore z’abanyeshuri, yakanguriye intore gukurikiza indangagaciro y’Umunyarwanda bityo bikaba bizatuma Umunyarwanda yihuta mu iterambere no kwigira bazira gutega amaboko.

Intore zasoje ingando zahize ibikorwa byinshi biri mu mihigo y’akarere. Uru rubyiruko kandi rwasabwe kwiyubaha ngo rwirinde SIDA no kurangwa n’umurimo.

Grégoire Kagenzi na Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka