Kirehe: MIDIMAR yatanze ibikoresho ku bangiririjwe n’imvura
Minisiteri ishinzwe gukumira ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) yatanze ibikoresho bitandukanye ku baturage batuye mu murenge wa Gahara mu karere ka Kirehe basenyewe n’imvura yaguye tariki 11/02/2013 ikangiza ibintu bitandukanye birimo amazu 179.
Ibikoresho byatanzwe kuwa kane tariki 14/02/2013 birimo amasafuriya, ibiringiti, ibiyiko, amajerekani n’ibindi bikoresho bitandukanye.
Budederi Eric, umukozi muri MIDIMAR ushinzwe imicungire y’ibiza ishami ry’ubutabazi bw’ibanze avuga ko iyo habaye ibiza akenshi bakora ibishoboka bagatanga ibikoresho by’ibanze kugira ngo ubuzima bw’umuturage bwa buri munsi bukomeze.

Ngo MIDIMAR irimo no gushaka uburyo yafasha abaturage kubona amabati kuko kuri ubu ntayo bari bafite muri sitoke bakaba bagiye gukomeza gukora ubuvugizi bakaba bayashaka mu gihe cya vuba.
Karamagi Petero ni umusaza imvura yasakamburiye inzu ye avuga ko yishimiye ubufasha bahawe ariko arifuza ko bamufasha kubaka akabona aho yaba kuko kugeza ubu acumbitse mu baturanyi.
Imvura yaguye mu murenge wa Gahara yasenye amazu 179, ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda (9YBE), ibiro by’utugari bibiri akagari ka Nyakagezi hamwe n’akagari ka Murehe, ibiro by’umudugudu hamwe n’insengero esheshatu.

Iyi mvura kandi yangije imyaka itandukanye kuri hegitari 27 z’imirima; ndetse umuntu umwe agwirwa n’igisenge cy’inzu kuri ubu akaba yaroherejwe mu bitaro bya Kirehe.
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Jacqueline, avuga ko kuba amazu yarasenyutse akenshi biterwa no kuba abaturage barubatse amazu ataziritse.

Kuri ubu ubuyobozi buri gushishikariza abaturage kujya basakara babanje kuzirika amazu, bagatera ibiti bikikije amazu ku misozi kugira ngo bakomeze kwirinda umuyaga ukunze kugurukana ibisenge by’inzu.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|