Kirehe: Manirakiza Elias yakuwe mu cyobo cy’amazi yapfuye
Umugabo witwa Manirakiza Elias w’imyaka 26 wari utuye mu mudugudu wa Rwamurema mu kagari ka Rubimba umurenge wa Gahara yakuwe mu cyobo cy’amazi yapfuye tariki 25/04/2012 mu masaha ya saa moya za mu gitondo.
Icyobo cy’amazi bamukuyemo umurambo wa Manirakiza ni icy’umushinga ushinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu karere ka Kirehe (KWAMP) wubakira abaturage mu rwego rwo kujya buhirira imyaka.
Manirakiza akomoka mu Burundi mu ntara ya Kirundo Komini Gitobe umusozi wa Cumba akaba yari umushumba w’uwitwa Hakizimana Joseph utuye muri aka kagari ka Rubimba; nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rubimba, Jeanne d’Arc Uwimana, abitangaza.
Umugore wa Hakizimana yavuze ko uwo mushumba nta nzoga yanywaga ngo abe yavuga ko yaguyemo yasinze ariko ngo bari baraye bamubuze batazi aho yagiye.
Bacyetse ko yagize ubwoba agahunga kuko babyutse bakamushaka bakabura bakaza no gusanga yatemye ikimasa ugutwi ariko bagakeka ko yagutemye ari guha inka ubwatsi bitari ku bushake.
Bakimara kubona umurambo mu mazi bawukuyemo bawujyana ku bitaro bya Kirehe mu rwego rwo kuwukorera ibizami.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibasanga mu bihaha by’uwo mushumba harimo amazi ( bisobanur ko yaba yariyahuye cg yarajugunwe muri cyo cyobo arimuzima) naho nibasnga nt’amazi ari mubihaha( bishatse kuvuga ko yishwe mbere bakamuta muri ruriya rwobo bajijisha ).