Kirehe: Itorero ry’Abaruteri ryafashishije abana matora 206
Ku bufatanye n’umushinga Compassion, Itorero ry’Abaruteri, Paruwasi ya Kirehe ryafashishije abana b’abanyeshuri matora 206 ku wa 17 Kamena 2015 mu rwego rwo guteza imbere ubuzima bwabo bagira imitekerereze myiza.
Mgr Mugabo Evariste, uyobora itorero ry’Abaruteri mu Rwanda, yavuze ko itorero ayoboye rifite umushinga wo kwita ku burezi bw’abana ku bufatanye n’umushinga wa Compassion.

Yakomeje agira ati “Ni inshingano z’itorero zo kunganira ababyeyi, imiryango ikennye kugira ngo igire ubuzima bwiza cyane cyane umwana duhurijeho kurera twe nk’itorero na Leta kugira ngo arusheho kugira ubuzima bwiza, gutekereza no kwiga neza ngo azabe umwana uzagira ejo he heza”.
Hari n’ibindi bikorwa iryo torero rifasha abana nko kubarihira ubwisungane mu kwivuza n’ibindi bikorwa ngo bibagobotora ngo bibakura mu bukene hakanigerekaho bahabwa ijambo ry’imana.
Pasiteri Mulisa Emmanuel, uyobora itorero ry’Abaruteri Paruwasi ya Kirehe, yavuze ko intego z’abaruteri n’umuryango wa Compassion ari ukugobotora umwana mu bukene bakamufasha kubaho neza.

Yakomeje agira ati “Igikorwa tugezeho ni ugufasha abana kuryama heza. Ni yo mpamvu yo gutanga matora ku bana 206. Hari n’ibindi bikorwa tubakorera nko kubagurira imyambaro y’ishuri, kubarihira amafaranga y’ishuri n’ibindi.
Havugimana Stanislas, umwe mu babyeyi bafite umwana wahawe matora, yashimye itorero ry’Abaruteri avuga ko kubera ubushobozi buke umwana yararaga hasi.
Ati “Uyu mwana yararaga ku musambi none abonye matora, ubu agiye kugira imikurire myiza kuko no mu gitondo wabonaga atameze neza bikamubangamira mu myigire ye. Ubu bufasha turabushimye, si ibyo gusa bahabwa n’inyigishi z’iyobokamana n’ibindi.
Mukarumongi Beata, ushinzwe Uburezi mu Murenge wa Kirehe, yashimye uruhare itorero ry’Abaruteri rigira mu gufasha abana.
Ati “Iyo uryamye heza uruhuka mu mutwe, ejo umwana najya mu ishuri azafata neza ibyo yize kuko azaba abayeho neza, iri torero rirazamura imibereho n’imyumvire y’ababyeyi. Ibi bizazamura ireme ry’uburezi”.
Yasabye ababyeyo kwita ku buzima bw’abana babo kuko uburezi butangirira mu rugo,bakitwara neza bagakunda abana, ngo ibyo bizatuma umwana akura afite imico myiza aharanira amahoro ayaha n’abandi.
Matera 206 zatanzwe zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni enye, iryo torero rikaba riteganya kugera mu gihugu hose riharanira ko umwana wese abaho neza.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana ikomeze ibahe imbaraga zogufasha abakirisitu back.
nibyiza ndishimye nuwange yarari yo
Cong’s Ku Itorero ry’Abalutheri y’ u Rwanda,Imana ibongerere Umugisha kubwurwo Rwanda rwejo!!!