Kirehe: Intumwa za EALA zababajwe n’ubuzima bwo mu nkambi y’Abarundi ya Mahama

Bamwe mu badepite bagize EALA(East Africa Legistrative Assembly)basuye impunzi z’Abarundi ziri mu Nkambi ya Mahama kuri uyu wa 02 Kamena 2015 bababazwa n’ubuzima impunzi zibayemo bitewe n’amakimbirane abera mu gihugu cyabo.

Celestin Kabahizi, Depite uhagarariye u Rwanda muri uwo muryango, yavuze ko bababajwe no kubona abantu mu nkambi bafite igihugu cyabo.

Abadepite ba EALA bagiranye ikiganiro n'Ubuyobozi bw'Akarere ka Kirehe n'ubw'Inkambi ya Mahama.
Abadepite ba EALA bagiranye ikiganiro n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe n’ubw’Inkambi ya Mahama.

Yakomeje avuga ko Inteko Ishingamategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) iri mu nzira zo gushaka umutekano i Burundi.

Ati“ Twabashije gusura ino nkambi birababaje turebye uko abantu bariho,uburyo batuye, uburyo bakiriwe n’uburyo bafashwa. Twakwishimira uburyo bafashwa ariko ubuzima babayeho ntabwo ari ubwo kwishimira”.

Mu ijambo ry’uhagarariye impunzi, Nzohabonayo Terance, mu ijwi ryuje ikiniga yavuze ko ubutumwa bwe bw’ibanze ari ukubatuma kugarura umutekano mu gihugu cyabo, umutwe witwa imbonetakure ukakwa ibirwanisho (intwaro) abantu ntibakomeze gupfa.

Yagize ati “N’uyu munsi abantu baracyagandagugwa, murabizi ntituryohewe no kuba muri shitingi kandi dufise igihugu cyacu, mubikore vuba kariya gatsiko kanze kuva ku butegetsi kagashaka ko abantu bapfa gahagarare, amarira y’abagore n’abana hano mu nkambi azobakururira akarambaraye”.

Hon Kabahizi Celestin yavuze ko bagiye kuba abavugizi b'impunzi mu gushaka amahoro mu Burundi.
Hon Kabahizi Celestin yavuze ko bagiye kuba abavugizi b’impunzi mu gushaka amahoro mu Burundi.

Hon Celestin Kabahizi yavuze ko raporo bayishikiriza inteko bakazaganira kuri icyo kibazo mu rwego rwo kugishakira umuti.

Yagize ati “Nk’inteko Ishinga Amategeko dushinzwe abaturage, turi ijwi ry’abaturage kugira ngo dutange ibyifuzo byabo twumvise kandi twiboneye mu baturage duhagarariye ni byo tugiye gukora”.

Dr Hon Martin Nduwimana ukomoka i Burundi yavuze ko baje kureba uburyo Abarundi bahunze bamerewe mu buzima.

Ati “Tugomba gushimira Leta y’u Rwanda n’abandi bafasha ingene bafashe izi mpunzi, nubwo bari mu buhunzi ariko birashimishije uburyo babayeho. Icyatuzanye kwari kureba uko bimeze, hari ibyo dushimye ariko tugasaba ko icabirukanye gihagarara bagasubira iwabo nico inama nshingamateka igiye gusuzuma”.

Hon Martin Nduwimana, uhagarariye Uburundi muri EALA, yavuze ko nubwo impunzi z'Abarundi zakiriwe neza mu Rwanda, imidugararo igomba kurangira zigataha.
Hon Martin Nduwimana, uhagarariye Uburundi muri EALA, yavuze ko nubwo impunzi z’Abarundi zakiriwe neza mu Rwanda, imidugararo igomba kurangira zigataha.

Muri urwo ruzinduko, hatashywe n’umuyoboro w’amazi wagejejwe mu nkambi na WASAC.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibiza no Gucyura Impunzi, Antoine Ruvebana, yavuze ko litiro zagenerwaga umuntu umwe k’umunsi zivuye ku 9 zikaba zisaga 20.

Yagize ati “Cyari ikibazo gishobora no gukurura uburwayi kuko umuntu yabonaga litiro 9 kandi agenewe 20 none mu minsi itanu WASAC yakemuye ikibazo ubu nta mirongo izongera gutondwa kuko amazi yabonetse ku buryo buhagije."

Mu gihe impunzi zose z’Abarundi zahungiye mu Rwanda ari 28868, Inkambi ya Mahama imaze kwakira izikabakaba ibihumbi 24.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka