Kirehe: Intore ziri ku rugerero zashishikarijwe kwiyandikira amateka

urubyiruko ruri mu itorero ry’gihugu rurashishikarizwa kwandika amateka yarwo aho kugira ngo habe hari undi uzabibakorera, nk’uko byagarutsweho mu biganiro bagiranye n’abayobozi b’itorero ku rwego rw’igihugu babagendereye kuri uyu wa Gatanu tariki 07/06/2013.

Ibiganiro byabo byibanze ku cyiciro cya mbere cy’urugerero kizasozwa tariki 28/06/2013, harebwa ibyiza bigiyemo n’amasomo bakuyemo kugira ngo urugerero rutaha ruzagende neza.

Intore ziri ku rugerero zashimiwe uburyo zitabiriye itorero, aho imibare igaragaza ko kuva batangira itorero tariki 17/01/2013 bitabiriye ku kigereranyo cya 96%. Intore zigera ku 1.040 nizo zitabiriye itorero mu ntore 1.095 mu zagombaga kuryitabira.

Bakusi n'umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Kirehe.
Bakusi n’umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kirehe.

Alphonse Bakusi, umuyobozi w’ishami rishinzwe gutoza n’ubukangurambaga mu itorero ry’igihugu, yishimira ko iki cyiciro cya mbere cy’itorero ryo ku rugerero hari musaruro ufatika wavuyemo.

Avuga ko bakoze ibikorwa bitandukanye biteza imbere igihugu, akemeza kp abatitabiriye urugerero bahombye ishema ry’urubyiruko kuko bahombye byinshi.

Bamwe rubyiruko bari mu nama
Bamwe rubyiruko bari mu nama

Bamwe mu bahagarariye intore zo ku rugerero nabo bemeza ko hari icyo kuba mu itorero byabamariye, harimo no kumenya gukora no guhindura imyumvire y’abaturage.

Domina Karigirwa Kirenga, umwe mu ntore zitabiriye urugerero avuga ko bize byinshi cyane mu buryo bw’imyumvire akaba avuga ko abataje bahombye umwanya wo kugaragaza impano zabo.

Izi ntore zo ku rugerero zafashije ubuyobozi mu bikorwa by’ubukangurambaga kuri gahunda zitandukanye za Leta, nko kwitabira ubwisungane mu kwivuza,kurwanya indwara ziterwa n’indyo ituzuye bubaka uturima tw’igikoni, kugira isuku,kubakira abatishoboye,no kwitabira izindi gahunda zitandukanye z’iterambere.

Urubyiruko ruri mu itorero rwiyemeje guhindura byinshi mu myumvire y'abaturage.
Urubyiruko ruri mu itorero rwiyemeje guhindura byinshi mu myumvire y’abaturage.

Murekatete Jacqueline, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Kirehe ashimangira ko bazakomeza kubakira ku ndangagaciro z’umuco Nyarwanda, baharanira amahoro.

Akomeza avuga ko basabwa kuba intangarugero mu byo bakora byose bya buri munsi.

Ibikorwa by’urugerero biteganyijwe gusozwa tariki 28/06/2013, aho bazamurika imihigo yabo n’uko bayisohoje ibi bikazakorerwa kuri buri murenge.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho Ubu abanyeshuri Turikurugerero Ntamakuru Y impamo Dufite Ajyanye Na Gahunda Y Uko Urugero Ruragenda Rusozwa Aho Certificates Zatangirwa Mubidufashemo Murakoze

Etienne yanditse ku itariki ya: 28-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka