Kirehe: Ingo zisaga 5,000 zagejejweho umuriro w’amashanyarazi

Ingo 5,466 ziherutse guhabwa amashanyarazi mu Mirenge ya Kigarama, Musaza na Gahara yo mu Karere ka Kirehe, bituma ako Karere kongera umubare w’abamaze kubona amashanyarazi bagera kuri 60%.

Ingo zisaga 5,000 muri Kirehe zahawe umuriro w'amashanyarazi
Ingo zisaga 5,000 muri Kirehe zahawe umuriro w’amashanyarazi

Izo ngo zahawe amashanyarazi zahise zituma iziyafite muri ako Karere ziva kuri 54.7% zigera kuri 60.1%, ni ukuvuga ko ubu harimo ingo 47.3% zifite umuriro w’amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari, naho 13.8% zifatiye ku mashanyarazi ahanini akomoka ku mirasire y’izuba.

Umuyobozi w’ishami rya REG mu Karere ka Kirehe, Mupenzi Théogène, avuga ko kuba kugeza ubu abatuye ako Karere basaga 60% bafite amashanyarazi, ari ibintu bishimishije cyane kuko bwa mbere amashanyarazi agezwa muri Kirehe hari mu mwaka wa 2010.

Yagize ati “Muri Kirehe iterambere ririmo kuzamuka cyane kuba ingo zifite amashanyarazi ubu ari 60%. Mwibuke neza ko urugo rwa mbere rwabonye amashanyarazi muri aka karere hari muri 2010, murumva rero ko ari intambwe ishimishije mu gihe gito”.

Mupenzi avuga ko izo ngo zabonye amashanyarazi REG ibifashijwemo n’umuryango nterankunga w’ababiligi witwa ENABEL.

Akomeza avuga ko bafite abandi baterankunga bazatanga amashanyarazi mu ngo zo muri Kirehe zisaga 5,000 na none mu gihe cya vuba, ndetse bari no gufatanya n’ubuyobozi bw’ako karere mu kongera amashanyarazi kandi ko mu mwaka wa 2024 ingo zose ziri muri Kirehe zizaba zifite amashanyarazi.

Abaherutse kubona amashanyarazi bemeza ko yahinduye imibereho yabo

Iyumva Muyobozi John, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabuga gaherereye mu Murenge wa Musaza, ashima cyane iterambere abatuye ako Kagari bamaze kugeraho nyuma y’uko babonye amashanyarazi.

Iyumva avuga ko ubu mu gasantere ka Kabuga hagejejwe imashini zisya, inzu zitunganya umusatsi, imirimo yo gusudira ndetse n’umutekano wa nijoro wiyongereye.

Uwo muyobozi avuga kandi ko na serivisi batanga ku biro by’Akagari zabaye nziza kubera babonye amashanyarazi, akemeza ko mbere ataraza gufotora impapuro, gutegura raporo ku mashini, kuzishora mu mashini n’ibindi byabasaga ko bajya kubikorera ku Murenge wa Musaza ariko ubu aho amashanyarazi aziye serivisi zikorerwa aho ku Kagari bityo n’abaturage bakakirwa neza.

Uwimana Didiane ni umucuruzi ufite butike mu gasantere ka Gasarabwayi gaherereye mu Kagari ka Gasarabwayi, mu Murenge wa Musaza muri Kirehe, avuga ko iterambere ryihuse cyane muri ako Kagari kabo nyuma y’aho babonye amashanyarazi.

Uwo mugore avuga ko ubucuruzi bwe bugenda ndetse akurikije uburyo amashanyarazi yazanye iterambere bazarushaho gukora amasaha menshi mu gihe icyorezo cya Covid-19 kizaba kirangiye bemerewe gukora amasaha bashaka yose.

Habaguhirwa Pierre nawe atuye mu Murenge wa Musaza, yahise ushinga studio itanga amafilimi ndetse n’imiziki ku babyifuza.

Ati “Serivisi za studio nazitangije nyuma y’uko tubonye amashanyarazi, ubusanzwe izo serivisi abaturage bajyaga kuzishakira i Nyakarambi kuko ariho hafi bashoboraga kubona umuriro”.

Uwayezu Jean Baptiste ni umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 wahise ashinga inzu itunganya imisatsi nyuma y’aho aboneye amashanyarazi.

Uwayezu avuga ko serivisi atanga zifasha abantu benshi mu isantere ya Gasarabwayi, yo mu Murenge wa Musaza, ndetse mbere y’uko babona amashanyarazi abaturage bifuza gukoresha umusatsi bategeshaga amafaranga asaga 3,000 bajya gukoresha imisatsi i Nyakarambi ariko byose ubu babibona hafi.

Mu rwego rwo kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu, Leta y’u Rwanda yihaye intego ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.

Imibare igaragazwa na REG kugeza ubu yerekana ko abasaga 59.7% ari bo bafite amashanyarazi mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka