Kirehe: Ingengo y’imari y’akarere 2015-2016 yiyongeyeho 2%
Ingengo y’imari y’Akarere ka Kirehe mu 2015-2016 ingana na miliyari 9 na miliyoni 558 n’ibihumbi 402 na 932 ngo 2% akaba ari yo yiyongera kuyakoreshejwe umwaka ushize mu gihe inkunga zo hanze muri iyo ngengo y’imari zingana na miliyoni 926 n’ibihumbi 444.
Yatangarijwe mu Nama Njyanama y’Akarere ka Kirehe yaguye yateranye ku wa 26 Kamena 2015 iyobowe na Perezida wayo Ernest Rwagasana.

Nyuma yo kwemeza iyo ngengo y’imari ku bwisanzure bw’amajwi 100/100 y’abitabiriye inama Rwagasana yavuze ko ingengo y’imari imaze kwemezwa hiyongeyeho 2% ikaba yashyikirijwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere kugira ngo itangire ishyire mu bikorwa.
Yagize ati “Tumaze kuyemeza kandi nka Njyanama tuzakurikirana imikoreshereze yayo, turebe igipimo igezeho, turebe ko ibijyanye n’amasoko y’akarere byose byubahirizwa, ntabwo tubirekera Nyobozi gusa na Njyanama ibihozaho ijisho”.
Yakomeje agira ati “Ubundi tujya gupanga ingengo y’imari tuzi aho amafaranga azaturuka, hari aturuka mu mari bwite y’akarere, mu bafatanyabikorwa n’ahandi, izo nzego ziba ziyemeje kuyatanga ibitureba nk’akarere niba agomba kuva mu misoro n’amahoro haba hari ingamba zo kuyakusanya akaboneka”.
Twagirimana Emmanuel, intumwa ya Minisiteri y’Imari yasabye abajyanama ba Kirehe kutagira impungenge ku mihigo no ku ngengo y’imari batoye abasaba gukorana n’abafatanyabikorwa nta gahato babashyizeho.

Yagize ati “Iyi bije (budget) mukoze turifuza ko abajyanama bayigira iyabo bakayishyigikira, Minecofin irifuza ko abajyanama bakora ubukangurambaga, mukagira uruhare mu kumvisha ko abatanga imisoro bayitanga bishimye baharanira kwigira.”
Abajyanama bishimiye uburyo ingengo y’imari igiye gukemura ibibazo byugarije imirenge bahagarariye.
Hagumamahoro Jean Damascène, umwe muri bo uhagarariye Umurenge wa Mpanga ati “Iyi ngengo y’imari kuba igiye gukemura ibibazo byo ku Kigo Nderabuzima cya Nasho ndahamya ko isuku igiye kwiyongera byari bibangamiye abaza kwivuza ndetse n’umuhanda wa Rwanteru-Kankobwa ugiye gukorwa uzakemura byinshi.”
Naho Mukangamije Angelique, Umujyanama mu Murenge wa Mushikiri, we yagize ati “Tturibona neza muri iyi ngengo y’imari, Mushikiri ni umurenge uzwiho urutoki cyane none ubwo hagiye kugera umuriro urwo rutoki rugiye kubyazwa umusaruro binyuze mu ruganda kugira ngo abahinzi batere imbere.”
Makombe JMV wari uhagarariye Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yasabye Njyanama kuba hafi Nyobozi mu gushyira mu bikorwa ibiyikubyemo baharanira iterambere ry’igihugu no kuzamura umuturage.
Mbere yo gutora ingengo y’imari 2015-2016, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerald, yamuritse imihigo y’akarere 2015-2016.
Ingengo y’imari yatowe ingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 9 na miliyoni 558 n’ibihumbi 402 na 932 hagaragara ikinyuranyo kingana na miliyoni 222 ku ngengo y’imari y’umwaka ushize gihwanye na 2% imishahara y’abakozi b’akarere n’abarimu itwara asaga miliyari 3 na miliyoni 400.
Bimwe mu bikorwa bigaragara muri iyi ngengo y’imari bigaragaraza ko izibanda ku bikorwa remezo n’imishinga ikura abaturage mu bukene aho gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside byagenewe miliyoni 178; kurangiza inyubako ya Ikigo Nderabuzima cya Nasho bihabwa miliyoni 285 naho imishinga y’ubudehe igenerwa miliyoni 185.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
NTA KAZI RWOSE MURI KIREHE BABYIGEHO
bite cyane ku bikorwa remezo maze aka karere gakomeze kaze ku isonga nkuko byahoze mbere hose
nibyiza ariko duƙeneye umuriro icyo nikibanze byu mwihariko mumurenge wa mushikiri ndi mugabo
nibyiza ariko duƙeneye umuriro icyo nikibanze byu mwihariko mumurenge wa mushikiri ndi mugabo
Kirehe Ndabona Ibintu Bigenda Nezape.Ariko Barebe No Kuburezi Mu Mitangirwe Yakazi