Kirehe: Imvura ivanze n’umuyaga yasenye inzu 54

Imvura ivanze n’umuyaga yasenyeye abaturage 54, isenya ubwiherero 64, ibikoni bitatu, igice cy’insengero eshatu, yangiza urutoki rwa hegitari eshanu, ndetse n’umugore witwa Mukampore Gaudence agwirwa n’igisenge cy’inzu.

Bimwe mu bisenge by'amazu byatoraguwe mu ntoki
Bimwe mu bisenge by’amazu byatoraguwe mu ntoki

Ni imvura yaguye hagati ya saa munani na saa cyanda z’igicamunsi kuwa kane 19 Nzeri 2019, mu murenge wa Nasho.

Mu mudugudu wa Rubirizi hasambutse inzu umunani, n’ibikoni bitatu, mu mudugudu wa Rugoma hasambuka inzu 46, ubwiherero 52, insengero eshatu zisambuka igice, naho umugore witwa Mukampore Gaudence agwirwa n’igisenge ubu akaba ari kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Mulindi, naho ishuri rya GS Rugoma, ubwiherero 12 n’igice cy’ishuri birasambuka.

Ni mugihe kandi urutoki rwa hegitari eshanu mu midugudu ya Gatare na Gatarama rwaguye hasi, naho mu mudugudu wa Cyambwe inzu eshatu zitwarwa n’umuyaga.

Hegitari 5 z'urutoki zaguye
Hegitari 5 z’urutoki zaguye

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe Muzungu Gerard, avuga ko abasenyewe n’iyi mvura bacumbikiwe n’abaturanyi, ariko ko hateganyijwe umuganda wo kubasanira no gukora ibikorwa bigamije guhangana n’ibiza.

Ati “Abasenyewe turabacumbikira by’agateganyo ahubwo tugashaka uburyo dufatanya na bo kugira ngo inzu zabo bazisane. Hari nk’aho usanga ari nk’amabati yavuyeho atangiritse akaba yasanwa igasubizwaho igisenge ikazirikwa, hari n’aho usanga nyine inzu yasenyutse isaba kongera kuyizamura kugira ngo tubone isakaro ibe yakubakwa.

Inzu yasenyutse abana bumiwe baribaza aho bari burare
Inzu yasenyutse abana bumiwe baribaza aho bari burare

Hari n’ahandi rero usanga ibiza bituruka ku mazi, tukaba twashaka uko dukora imiyoboro yayo nko mu gice cya Rugoma ni igice kiri munsi y’umusozi uhanamye w’amabuye, umuganda ni ukugira ngo hagabanywe ingaruka z’ibiza ndetse no gukumira.”

Uretse ikiza cy’imvura imvanze n’umuyaga byasenyeye abaturage kandi mu mudugudu wa Kabungo akagari ka Cyunuzi umurenge wa Gatore, uwitwa Uwizeye Jean de Dieu inka ze imwe yaciwe ibere naho ikimasa cyayo kirashahurwa.

Mu nama yakozwe, abaturage baketse uwitwa Nshimiyimana Olivier kubera amakimbirane yari amaranye igihe na nyir’inka, bituma ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB).

Ikimasa bagikuyeho udusabo tw'intanga, nyina ikurwaho ibere
Ikimasa bagikuyeho udusabo tw’intanga, nyina ikurwaho ibere

Iyi nama kandi yarangiye hari umuturage umwe wafashwe akekwaho ubujura n’abandi bane bakekwaho gucuruza no kunywa urumogi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mbanje kubashimira kubw’amakurutugezaho.naho about bantu bikirehe bakomeze kwihangana.murakoze

Niyonshuti innocent yanditse ku itariki ya: 25-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka