Kirehe: Imvura ivanze n’umuyaga bidasanzwe byasenye inzu 10
Imvura nyinshi yaranzwe n’inkubi y’umuyaga yasenya inzu 10 n’ibikoni byazo mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki 11/9/2014, mu mudugudu wa Gitega abagari ka Nyakabungo umurenge wa Mpanga k’ubw’amahirwe nta muntu yahitanye cyangwa ngo akomereke.
Muri iyo mvura, umuyaga wagurukanye ibisenge by’inzu ku buryo amabati yangiritse cyane kugera ubwo adashobora gusubizwa ku nzu.

Maritin Rutoki Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mpanga atangaza ko wari umuyaga udasanzwe, ku buryo habaye ubutabazi bukomeye abaturage babasha guhunga birangira nta muntu uhasize ubuzima cyangwa ngo akomereke, uretse ibintu byabo byangiritse cyane cyane inzu zasambutse.
Yagize ati“ Ni ikiza kandi kiza kidateguje gusa abo cyakozeho bakomeze bihangane kandi ubuyobozi tubari hafi turabakorera ubuvugizi amabati aboneke inzu zabo zongere zisakarwe bazisubire mo bidatinze.”

Abaturage bahuye n’icyo kiza ubu bamwe bacumbitse ku biro by’umudugudu wa Gitega abandi bacumbikiwe na bagenzi babo icyo kiza kitasenyeye.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni amahire ubwo ntawahasize ubuzima,abaturanyi babe hafi y’abasenyewe kandi nabo bakore ibishoboka kuburyo bazirika ibisenge by’amazu nk’uko ubuyobozi bubibasaba buri gihe.