Kirehe: Icyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge gisanze bageze kure
Ubwo hahabwaga ibiganiro ku bumwe n’ubwiyunge tariki 13/11/2012, abaturage bo mu kagari ka Kazizi ho mu murenge wa Nyamugari mu karere ka Kirehe batangaje ko icyumweru cyahariwe ubumwe n’umbwiyunge gisanze bariyunze nyabyo.
Muri ako kagari ka Kazizi, abahemutse n’abahemukiwe bishyize hamwe ubu bagabirana inka ndetse babana no mu bibina.
Uwizeyimana Damien yakoze Jenocide afungwa imyaka 13 ariko nyuma yo kwirega akemera icyaha yarafunguwe yiyunga n’abo yahemukiye ndetse avuga ko ubu babanye neza basangira inzoga n’ibindi bitandukanye.
Habimana Cyprien wacitse ku icumu avuga ko abanye neza n’abamuhemukiye kuko ababiciye baje babasaba imbabazi none ubu barakorana mu bintu bitandukanye ubu bibumbiye no mu mashyirahamwe atandukanye.
Pasteur Gashagaza Déo, komiseri muri komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, yabagejejeho ubutumwa bwahariwe iki cyumweru burimo kuba abaturage ari uruhare rwabo mu gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yagaragara aho batuye, abibutsa ko bagomba gushyira imbere ubunyarwanda n’ubumwe bw’abanyarwanda.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Murayire Protais, avuga ko baje mu kagari ka Kazizi kubera uburyo bagaragaje ko bageze kure ku bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge aho abahemutse n’abahemukiwe bishyize hamwe ubu bakaba bagabirana inka bakaba kuri ubu babana no mu bibina.
Yibukije abaturage batuye mu kagari ka Kazizi ho mu murenge wa Nyamugari hamwe n’abaturage bo mu kagari ka Rubaya ho murenge wa Mpanga yose yo mu karere ka Kirehe ko muri iki cyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge ko bagombye kureba aho batariyunga mu buryo nyabwo bakabigeraho kuko aribyo bizana amahoro mu baturarwanda.
Icyumweru cyahariwe ubumwe n’umbiyunge cyatangiye tariki 09/11/2012 kikaba gifite insanganyamatsiko igira iti “Twiheshe agaciro dufatanya kubaka ejo hazaza heza”.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|