Kirehe: Ibyumba by’amashuri 11 bisambuwe n’umuyaga
Mu Karere ka Kirehe, imvura nkeya ivanze n’umuyaga mwinshi iguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 07 Nzeri 2024, isize isambuye ibyumba by’amashuri 11 kuri Groupe Scolaire Migongo, Akagari ka Nyarutunga, Umurenge wa Nyarubuye.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe Ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yahamirije aya makuru Kigali Today, ndetse ko ubuyobozi buri gusahaka igikorwa nyuma yiri nsanganya.
Modetse avuga ko ubu batangiye ibikorwa byo kureba uko basana ibyumba byavuyeho ibisenge kugira ngo bitazakoma mu nkokora imyigire y’abana ndetse akanizeza ko kuwa mbere abana bazatangira ishuri nk’ibisanzwe.
Ati “Ubu niho turi turimo gushaka uko ibisenge byavuyeho byasubizwaho gusa n’ubwo byagera ku wa Mbere tutarasoza abana baziga nk’ibisanzwe bamwe bazajya biga igitondo abandi ikigoroba.”
Avuga ko bagiye gushyiramo imbaraga nyinshi kugira ngo imirimo yo gusana izasozwe vuba.
Uretse ibisenge by’amashuri byavuyeho nta myaka cyangwa y’umuturage yagizweho ingaruka n’uyu muyaga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|