Kirehe: Hafi miliyari 2Frw zigiye gukoreshwa hasanwa imihanda izongera ubuhahirane

Akarere ka Kirehe karavuga ko kagiye gushora hafi miliyari ebyiri mu gusana umuhanda w’ibirometero 35 wa Cyagasenyi-Gasarabwayi-Nganda utari nyabagendwa.

Uyu muhanda Cyagasenyi-Gasarabwayi-Nganda w'igitaka ureshya na kilometero 35 wangirikaga mu gihe cy'imvura ugiye gukorwa
Uyu muhanda Cyagasenyi-Gasarabwayi-Nganda w’igitaka ureshya na kilometero 35 wangirikaga mu gihe cy’imvura ugiye gukorwa

Aya mafaranga azatangwa ku bufatanye n’umushinga Nelsap mu gukemura ikibazo cy’uyu muhanda wahagarikaga ubuhahirane hagati y’imirenge unyuramo ya KIgarama na Musaza.

Abatuye imirenge ya Kigarama na Musaza inyuramo uyu muhanda bavuga ko igihe cy’imvura uyu muhanda utaba nyabagendwa nta modoka, moto amagare n’ibindi byongera kuwugendamo kubera isayo nyinshi izamo maze bikabangamira ubuhahirane no kugurisha umusaruro wabo.

Kayitare Alexis agira ati “Uyu muhanda wacu migihe cy’imvura hacika icyondo cyane kuburyo yaba igari, moto cyangwa imodoka ntibibasha kugenda. Urabona ko natwe ubu twambaye ibirenge kubera icyondo. Iyo umurwayi arembye ahera mu rugo. Umusaruro wacu ukaduhombera.”

Uretse kuba mu gihe cy’imvura uyu muhanda utaba nyabagendwa maze bigateza igihombo abahatuye, kuko batabasha kugurisha imyaka yabo cyangwa ngo bahahirane na bagenzi babo, ubuzima bw’abahatuye buba buri mu bibazo cyane cyane iyo hagize urwara kuko kumugeza kwa muganga bigorana.

Karinganire agira ati “Mu gihe cy’imvura abarwayi barembera imuhira kuko ntibiba byoroshye kubageza kwa muganga.Turasaba ubuyobozi gukemura iki kibazo cy’uyu muhanda kuko urabangamye cyane.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kigarama ahavugwa iki kibazo nabwo bwemeza ko ikibazo cy’uyu muhanda cyagiye kidindiza iterambere ry’abahatuye,gusa ubuyobozi bw’uyu murenge butanga ikizere ko noneho uyu muhanda ugiye gukorwa.

Rwabuhihi Pascal umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge agira ati ”Hari ubwo wasangaga umusaruro w’aba baturage ugura make kubera ikibazo cy’umuhanda imodoka ziza kuwupakira ziganyira izindi zikabyanga n’iyigiyeyo igahenda abaturage igaragaza ko umuhanda ari mubi.Ubu tuvugana batangiye gupima aho uzanyura mu minsi mike uraba ukozwe.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe buvuga ko uyu muhanda uteganijwe gukorwa muri uyu mwaka w’ingengo y’imari,kubufatanye n’umushinga wa Nelsap. Kubaka uyu muhanda bikazatwara miliyari 1,7Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NIBA WIHUTISHYE KUKO URAKENEWE.

DUHORANIMANA yanditse ku itariki ya: 2-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka