Kirehe: Gukoresha ikoranabuhanga mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya bizakemura amakimbirane

Mu Karere ka Kirehe bagiye gutangira kwifashishwa ikoranabuhanga rya telefone igendanwa mu kubitsa, kwaka inguzanyo no kugabana imisanzu, hagamijwe gukemura amakimbirane n’uburiganya bwagaragaraga muri amwe mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya.

Ikoranabuhanga mu guhanahana amafaranga rizagabanaya amakimbirane no guhura bitari ngombwa
Ikoranabuhanga mu guhanahana amafaranga rizagabanaya amakimbirane no guhura bitari ngombwa

Ku ikubitiro, iryo koranabuhanga rigiye gutangirira mu matsinda 103 yo muri Paruwasi ya Rusumo yashinzwe na Caritas Kibungo.

Ubusanzwe abanyamuryango b’amatsinda yo kubitsa no kugurizanya bisaba ko abantu bateranira hamwe, buri wese agatanga umusanzu we bikandikwa mu ikayi ndetse na we akagira ifishi bamusinyiraho imbere y’umugabane we.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Kiliziya Gatolika Diyoseze ya Kibungo, Padiri Aimable Ndayisenga, avuga ko iryo koranabuhanga rije gukemura ikibazo cy’ibihano n’amande yacibwaga amatsinda kuko bahuye muri iki gihe kandi amabwiriza yo kwirinda Covid-19 abuza guhuriza abantu hamwe batipimishije.

Iryo koranabuhanga ngo rizafasha gukemura icyo kibazo kuko umuntu yizigamira bitagombye ko ahura n’abandi ahubwo akoresha telephone ye.

Avuga ko iri koranabuhanga rizafasha aya matsinda mu gukemura amakimbirane yavukaga, cyane cyane muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19.

Agira ati “Impamvu nyamukuru yatumye dukoresha iri koranabuhanga ni iki cyorezo kuko ingamba zashyizweho zabuzaga abantu guhura bityo kwizigamira bikagorana, hamwe hakavuka amakimbirane. Hari n’abahanwaga kuko bahuye kandi bibujijwe. Ibi bizanafasha mu iterambere ry’amatsinda kuko bizatuma umutungo wayo ucungwa neza”.

Gatera Joseph uyobora rimwe mu matsinda yatangiye kwizigamira hifashishijwe ikoranabuhanga, avuga ko kuba buri munyamuryango w’itsinda akoresha telefone ye mu kwizigamira no kugurizwa bizakemura byinshi, cyane amakimbirane mu gihe cyo kugabana, kwambura mu matsinda ndetse n’uburyo bwo gutanga inguzanyo n’andi makimbirane.

Ikindi kandi ngo ni umutekano w’amafaranga kuko igihe cyo kugabana byabasabaga kwicara bafite amafaranga menshi ku buryo habaga hari impungenge ko haza umujura cyangwa umugizi wa nabi akaba yayabambura.

Ati “Igihe cyo kugabana umugore twamara kumuha umugabane we, umugabo we akaba yahageze agashaka ko ayamuha yose cyangwa amuhaho ayo kunywa inzoga, umugore yabyanga kuko aba afite umushinga yayapangiye ubwo amakimbirane akavuka tukajya gukiza. Ikoranabuhanga ho tuzajya tugabana ayabone kuri telephone atari ukuyahabwa mu ntoki, bizakemura icyo kibazo”.

Ikoranabuhanga kandi rizafasha kuzigama muri ibi bihe bya Covid-19, kuko ngo hari abantu batizigamiraga bitwaje ko guterana bitemewe bigateza amakimbirane.

Ikindi ni uko ngo mu kwaka inguzanyo hari aho wasanga abayobozi b’amatsinda biha inguzanyo nyinshi cyangwa bakiguriza kenshi mu gihe muri ubu buryo bw’ikoranabuhanga sisiteme idashobora kubyemera.

Amakimbirane mu matsinda ni imwe mu mpamvu ituma hari amatisnda menshi agenda asenyuka.

Mu Karere ka Kirehe by’umwihariko ku bufatanye na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Diyoseze Gatolika ya Kibungo, amakimbirane yarakemuwe ubu amatsinda arenga 40 mashya akaba amaze kuvuka mu mwaka ushize wa 2020 mu murenge wa Nyamugali.

Uburyo bwo kwizigamira hakoreshejwe ikoranabuhanga bukorwa hifashishijwe telefone aho umunyamuryango yizigamira akoresheje amafaranga afite kuri Mobile Money cyangwa Airtel Money.

Uretse kwizigamira, umunyamuryango ashobora no kwaka inguzanyo akoresheje telefone maze abashinzwe inguzanyo mu itsinda bakayemeza, agahita amugeraho atavuye aho ari kuko ahita ajya kuri konti ye ya MoMo.

Biteganyijwe ko iri koranabuhanga rizagezwa no mu yandi matsinda yatangijwe na Caritas Kibungo ari hirya no hino muri Diyosezi Gatolika ya Kibungo agera ku 1,146 arimo abagore 9,719 n’abagabo 15,024 ndetse n’urubyiruko 3,291.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka