Kirehe: Gitifu afunzwe akekwaho kurigisa amafaranga yo kugura imodoka y’Umurenge

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahara, Mwenedata Olivier, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kirehe, akekwaho icyaha cyo kurigisha Amafaranga y’u Rwanda 5,000,000 yari agenewe kugura imodoka y’Umurenge.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko tariki ya 12 Nyakanga 2013, aribwo Gitifu Mwenedata yafatiwe mu cyuho amaze kubikuza kuri ‘MoMo Code’ 5,000,000Frw, akaba ari amafaranga yari yakusanyijwe n’abaturage kugira ngo bagure imodoka y’Umurenge.

Yafatiwe mu Murenge wa Kigina Umudugudu wa Nyakarambi, aho yari amaze kuyohereza ku muntu yari yifashishije, agamije kuyobya uburari afatwa agiye kuyabikuza. Ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kirehe, mu gihe harimo gutunganywa dosiye kugira ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

RIB irashimira abaturage uburyo bagenda bagaragaza ubufatanye mu rwego rwo gutanga amakuru hakiri kare, kugira ngo ibyaha nk’ibi bihanwe. Irashima kandi ubufatanye ikanasaba abaturage gukomeza gukorana nayo, kugira ngo ibyaha nk’ibi bihanwe.

Mwenedata Olivier, akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo gihanwa n’ingingo ya 10 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, aramutse abihamijwe n’urukiko yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7), ariko kitarenze imyaka 10 ndetse n’amafaranga y’ihazabu yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugera kuri eshanu z’agaciro k’ayo mafaranga yanyereje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Agahwa kari kuwundi karahandurika,rera dutegereze imyanzuro y’ubutabera.

Ignace yanditse ku itariki ya: 22-07-2023  →  Musubize

Ba Gitifu ubundi bahembwa neza,ndetse Leta ikabaha imodoka nshya ku giciro gito.Amafaranga ni meza kandi ni mabi.Usanga benshi bashaka gukora amanyanga ngo bakire vuba.Nyamara bakibagirwa ko tuyasiga tugapfa,ibyo twaruhiye bikaribwa n’abandi.Niyo mpamvu umwami warukize cyane witwaga Solomon yavuze ko byose ali ubusa no kwiruka inyuma y’umuyaga.Ijambo ry’imana risobabanura ko abatwarwa n’ibyisi gusa ntibashake imana batazaba mu bwami bwayo.Kandi nibo benshi cyane,ushyizemo n’abiyita abakozi b’imana.

karasira cosma yanditse ku itariki ya: 14-07-2023  →  Musubize

Inzego zibifite mushingano zibikurikirane kuko rimwe na rimwe usanga abaturage baharenganira batanga amafaranga Kandi ntakore ibyo yagakwiye gukora Kandi natwe ntidukwiye kujenjeka mu gutanga amakuru ku gihe

Niyodusenga yanditse ku itariki ya: 14-07-2023  →  Musubize

Agahwa kari kuwundi karahandurika kbsa

Ignace yanditse ku itariki ya: 22-07-2023  →  Musubize

Murakoze cyane! Mugihugu cyacu turashimira RIB,ariko tukanenga inzego zubutabera kuko kubwo gutinza imanza nkubu ushobora gusa gitif Olivier arengana kdi ubutabera bukazabigaragaza nyuma y’imyaka ibiri icyo gihe Olivier azarengerwa Niki mugihe yaba yarsgize igihombo yaratskaje akazi ndetse nibindi nkibyo

Anastase yanditse ku itariki ya: 24-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka