Kirehe: Bibutse ku nshuro ya 13 Mwalimu Julius Kambarage Nyerere

Binyujijwe mu ishyirahamwe rihuje Abanyarwanda n’Abanyatanzaniya ryirwa Rwanda Tanzaniya Friendship Association (RWATAFA) tariki 21/10/2012 mu karere ka Kirehe habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 13 uwahoze ari Perezida w’igihugu cya Tanzaniya, Mwalimu Julius Kambarage Nyerere.

Iyi gahunda yo kumwibuka yabanjirijwe n’igitambo cya Misa cyabereye muri paruwasi ya Kirehe cyayobowe na Musenyeri Severin Niwemugizi wa Ngara. Cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu ntara y’Uburasirazuba hamwe n’abayobozi bo mu ntara ya Kagera mu gihugu cya Tanzaniya.

Kwibuka Mwalimu Nyerere ni umwanya wo kumwibuka nk’umuntu wagize uruhare mu kugarura ubwigenge mu bihugu bitandukanye bya Afurika by’umwihariko igihugu cya Tanzaniya; nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’Intara y’Uburasirazuba, Uwamariya Odette.

Umuyobozi wa kaminuza y'u Rwanda n'abayobozi b'uturere tw'intara y'Uburasirazuba.
Umuyobozi wa kaminuza y’u Rwanda n’abayobozi b’uturere tw’intara y’Uburasirazuba.

Kwibuka Nyerere kandi ngo ni ukubera ibyiza yakoze n’ibyo yakoreye Abanyarwanda mu gihe bari muri iki gihugu; nk’uko byasobanuwe n’ umuyobozi w’ishyirahamwe rihuza Abanyarwanda n’Abanyatanzaniya, Gahamanyi Isidore.

Iri shyirahamwe ryashinzwe kubera umubano mwiza Abanyarwanda bari bafitanye n’Abanyatanzaniya mu gihe babaga muri iki gihugu.

Umuyobozi wa’intara ya Kagera, Colonel(rtd) Fabiani Inyasi Massawe yavuze ko kuza mu Rwanda gufatanya n’Abanyarwanda kwibuka Nyerere ari igikorwa cyo gukomeza gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Guverineri w'intara y'uburasirazuba asezera kuri Musenyeri wa Ngara.
Guverineri w’intara y’uburasirazuba asezera kuri Musenyeri wa Ngara.

Yasabye Abanyarwanda kuza gukora ibikorwa bitandukanye mu ntara ya Kagera haba mu bworozi cyangwa se mu buhinzi gusa bapfa kuzaza mu buryo bwemewe n’amategeko.

Mwalimu Julius Kambarage Nyerere yayoboye igihugu cya Tanzaniya imyaka 23, akaba yaritabye Imana afite imyaka 77,abatuye igihugu cya Tanzaniya bamwita baba wa Taifa bishatse kuvuga umubyeyi w’igihugu cyabo.

Grégoire Kagenzi

Ibitekerezo   ( 1 )

Nishimiye uburyo iki kinyamakuru gikora by’umwihariko iwacu i kirehe inkuru zose zisohoka zikiri kuri top(Up date news)

MUGIRANEZA Daniel yanditse ku itariki ya: 22-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka