Kirehe: Batewe impungenge n’icyatsi gituma abana bahinduka nk’abasazi
Bamwe mu bana bakomeje gutakaza ubwenge bikavugwa ko biterwa n’imbuto z’icyatsi bise ibisazi by’imbwa baba bariye nyuma bagata umutwe.
Icyatsi bita “ibisazi by’imbwa” kirasanzwe hirya no hino muri aka karere, kirangwa n’uko iyo kimaze kwera imisogwe yacyo iturika hakavamo utubuto twumukara.
Iyo umuntu aariye utwo tubuto, atangira kuma mu kanwa ari nako atakaza ubwenge agatangira kuvugishwa anakora ibikorwa byangiza.

Umubyeyi witwa Musabyemariya Cécile ubwo twamusangaga ku biro by’akagari ka Nyamugari kuwa 08 Nzeri 2015, n’agahinda kenshi yatubwiye ko hari abandi bana bahaye umwana we w’imyaka 13 imbuto z’icyo cyatsi ahita ata umutwe.
Ati “Uyu mwana ejo yari muzima bigeze ku mugoroba abana bamuha imbuto z’icyo cyatsi ntiyagaruka mu rugo kuko yari yabaye nk’umusinzi, mu gihe tugishakisha nibwo umuturanyi wajyaga guhinga mu gishanga yamusanze yivuruguta mu cyondo yambaye ubusa”.

Yakomeje avuga ko nyuma yo kumukura mu gishanga yakomeje gukora ibikorwa bibi. Ati “Ubwo yari yambaye ubusa yahindutse icyondo twamugejeje mu rugo baramfasha turamwoza, abaturanyi bamaze kugenda si ukumpondagura aranoza, ibintu byose mu nzu yamenaguye ntiwareba, nta nubwo ari kumenya ko ndi nyina, ubu umuturanyi ampaye amata ngo muhe ndebe ko byakoroha”.
Kayitankore Medald na we uzi icyo cyatsi yagize ati “Nanjye mperutse kubona abana bazirya nyuma bahise bata umutwe bambara ubusa, nyuma y’iminsi itatu byabavuyemo barongera basubirana ubwenge. Izi mbuto ni izera ku cyatsi bita ibisazi by’imbwa uziriye amera nk’uwanyweye urumogi.”

Kugeza ubu abaturage ntibari bamenya ikiri mu mbuto z’icyo cyatsi cyangwa se umuti uvura wasazijwe na zo. Icyo bakorera uwaziriye, ni ukumuha ibinyobwa birimo amata bagategereza nyuma y’iminsi itatu ko bimushiramo.
Bazimya Adrien, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Nyamugari, asaba ababyeyi gukomeza kuba hafi abana babo bababuza kurya ibyo babonye byose kandi ufashwe bagahita bamujyana kwa muganga.
Akomeza avuga ko ubuyobozi bugiye gushyiraho ingamba zirimo kurandura burundu iki cyatsi aho kiri hose.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
RWIZIRINGA BAJYAGA BATUBWIRA NGO NUBESHYA TURAGUHA RWIZIRINGA URASARA. HAHAHAHAHA
ARIKO MWABANTU MWE KO MUKUNDA GUHOHOTERA IBIDUKIKIJE. ICYATSI MUKIRIYE MUMAFUTI NONE NGO MURASHAKA NO KUKIRANDURA, CYAGORWA RWOSE. ARIKO BURIYA UVUGA NGO "TWAKIRANDURA BURUNDU" HARI UBWO ABA YABANJE GUTEKEREZA AKAGA BISHOBORA NKO GUTEZA K"URUSOBE RW’IBINYABUZIMA.
Ikicyatsi izinadyacyo kitwa amagaja impamvubakise icyatsi kimbwa nuko iyo turiyatubuto iyotujyiye nkokunyama imbwa yayidya ihita isara.
iki cyatsi ndakizi gikara kurenza n’urumogi kuko uwakiriye gishobora no gutuma ahuma kuburyo atabasha gusoma. hahaha nigaga secondary abana twiganaga baranshutse ngo ndye turiya tubuto ndajya Furi (free), nturiye ndahuma bunnies no gusoma kandi twari muri period ya exams. aba bavuga ibyo kugica ntibyashoboka kuko ni icyatsi kimeza ahantu aho ariho hose kandi utubuto twacyo dukwirakwira mu buryo bworoshye. ahubwo Ndumva hakenewe ubukangurambaga,mu gace bikaze cyane.
Icyo cyatsi cyitwa rwiziringa niryo zina ryacyo.uwariye imbuto zacyo bamuha amata bakamujyana kwa muganga
Nasabaga ko bishobotse bahiga aho iki cyatsi kiri bakakirimbura burundu.