Kirehe: Basanze umurambo w’umukozi w’Akagari mu ishyamba

Abaturage bo mu Kagari ka Ntaruka, Umurenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe, batewe urujijo n’urupfu rw’umuyobozi wabo, Théodomile Ndizeye, wari Ushinzwe imibereho myiza n’iterambere mu Kagari ka Ntaruka (SEDO), nyuma yo gusanga umurambo we ku musozi mu ishyamba.

Théodomile Ndizeye witabye Imana
Théodomile Ndizeye witabye Imana

Mu makuru Kigali Today yahawe n’abaturage ndetse n’ubuyobozi, bavuze ko abana aribo babonye uwo murambo, ubwo bari mu ishyamba batashya (inkwi).

Umwe ati “Mu ma saa mbiri n’igice z’igitondo cyo kuri uyu wa gatatu, abana nibo babonye uwo murambo ubwo bari bagiye guhwehura (gutashya), baratabaza, abaturage bahageze basanga ni umurambo wa SEDO wabo”.

Ngo aho uwo murambo bawusanze, ni muri metero zirenga 200 uvuye ku nzira yerekeza ku Kagari ka Ntaruka, aho yari asanzwe akorera nk’uko undi muturage abivuga.

Ati “Kuva aho twasanze uwo murambo, hari metero zirenga 200 kugera ku muhanda, nta kintu na kimwe twasanze yambaye. Birashoboka ko ari abagizi ba nabi bamwishe baranamwambura, kuko ni mu nzira ugana ku kazi, biragaragara ko yavaga ku kazi ataha. Urupfu rwe ruteye urujijo kandi rwatubabaje cyane”.

Bavuga ko uwo muyobozi yari afite umugore n’abana babiri, aho yari amaze umwaka umwe ari umukozi w’ako kagari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nasho, Williams Munyaneza, yemeje iby’urwo rupfu rwa SEDO, abwira Kigali Today ko ayo makuru yamugezeho ubwo yari mu nama mu karere ka Ngoma.

Ati “Ayo makuru ni yo, ariko njye ntabwo ndahagera nari mu nama i Ngoma, ubu ndi kwerekezayo ngo ndebe menye uko bimeze n’impamvu zabyo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Birababaje kabisa RIB nikurikirane

TUYISHIME Augustin yanditse ku itariki ya: 1-09-2023  →  Musubize

Birababaje kabisa RIB nikurikirane

TUYISHIME Augustin yanditse ku itariki ya: 1-09-2023  →  Musubize

Arko abanyarwanda duteye gute Koko, Niki wamfa n’umuntu cyatuma umwambura ubuzima, kirehe ibintu biraka bije Njyewe niho ntuye, RIB nikore akazi kayo nkuko bisanzwe izinyangabirama zizafatwe zihanwe kumugaragaro kuko birakabije pe, amateka igihugu cyacu cyanyuzemo nizereko twese twabonye isomo Kandi leta yaraduhuguye bihagije,umuntu rero ugifite imigambi yokuvutsa mugenziwe ubuzima ntakwiyenkuba Muri society nyarwanda noneho guhanga abayobozi, ubuyobozi butangwa n’IMANA, murakoze.

Nsengiyumva yanditse ku itariki ya: 31-08-2023  →  Musubize

konumva arihatari iperereza rikomeye rikorwe paka habonetse abobagizi banabi

nzayisenga joseph yanditse ku itariki ya: 31-08-2023  →  Musubize

Birababaje kuba harabagitekereza ubwobugizi bwanabi izego zumutekano zibikurikirane gusa twihanganishije umuryangowe Imana ikomeze kubana nabasigaye Kandi Imana imwakire mubayo.

Ntawuyirushamaboko Isakari yanditse ku itariki ya: 31-08-2023  →  Musubize

Birababaje kuba harabagitekereza ubwobugizi bwanabi izego zumutekano zibikurikirane gusa twihanganishije umuryangowe Imana ikomeze kubana nabasigaye Kandi Imana imwakire mubayo.

Ntawuyirushamaboko Isakari yanditse ku itariki ya: 31-08-2023  →  Musubize

Mana we! Nihakorwe iperereza umuntu wamwishe akurikiranwe kd ahanwe byintangarugero ,kuko bitabaye ibyo abantu bazashira mugihugu kubera ubugome bwabamwe babukora ntibagaragare!
Murakoze

Mbahayimana Floride yanditse ku itariki ya: 31-08-2023  →  Musubize

Abagize uruhare murupfu rwa SEDO wacu Bose, iperereza rikorwe nkuko bikwiye nibafatwa bakanirwe urubakwiriye.😭😂🤣😅

Kandi umuryango we ukomeze kwihangana.

Kinyampeke yanditse ku itariki ya: 31-08-2023  →  Musubize

Aha hantu Leta ikwiye kuhashyira imbaraga zikomeye kuko kwica babigize nk’umukino. Please iperereza rikorwe ababigizemo uruhare bahanwe.

Ndababaye cyane

EMMY yanditse ku itariki ya: 30-08-2023  →  Musubize

Birababaje cyane Rwose inzego bireba badufashe Bakurikirane abagize uruhari murupfu Rwa Sedo wacuuu kuko ntakibazo nagito yarafitanye Nabaturage cg undi muntu wese gusa yatangaga service nziza Imana imwakire mubayo.

Paul yanditse ku itariki ya: 30-08-2023  →  Musubize

Birababaje cyane Rwose inzego bireba badufashe Bakurikirane abagize uruhari murupfu Rwa Sedo wacuuu kuko ntakibazo nagito yarafitanye Nabaturage cg undi muntu wese gusa yatangaga service nziza Imana imwakire mubayo.

Paul yanditse ku itariki ya: 30-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka