Kirehe: Barishimira ko isabukuru ya FPR Inkotanyi igeze baramaze kubona amashanyarazi
Kirehe-Barishimira ko isaburu ya FPR Inkotanyi igeze baramaze kubona amashanyaraziAbanyamuryango bo mu karere ka Kirehe bizihije umunsi mukuru w’umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’akarere, kuri uyu wa Gatandatu tariki 01/12/2012, bishimira byinshi bagezeho birimo kuba aka karere gafite iterambere ririmo amashanyarazi.
Umuyobozi w’umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Kirehe, Protais Murayire, avuga ko iyi myaka bayizihije barageze ku bumwe n’ubwiyunge, yemeza ko n’iterambere ry’umugore rishimishije muri aka karere kubera umugore nawe ari mu bafata ibyemezo.
Akomeza avuga ko ubu amashanyarazi yageze muri aka karere hafi y’imirenge yose, aho ubu umuriro w’amashanyarazi umaze kugera mu mirenge umunanini.

Uyu muyobozi w’umuryango mu karere ka Kirehe akomeza avuga ko iyo witegereje akarere ka Kirehe usanga karateye imbere kurusha uko kari kameze mu myaka yashize. Akavuga ko aka karere kizihije umunsi bigaragara ko kageze kuri byinshi.
Mu gihe cyashize Kirehe nta bitaro yagiraga ariko byamaze kuhagera n’ibigo nderabuzima bigera kuri 14, bigafasha abaturage kwivuza nta kibazo bafite, nk’uko Murayire yakomeje abitangaza.

Komiseri ushinzwe imiyoborere myiza mu ntara y’iburasirazuba, Providence Kirenga, yavuze ko ashimira akarere ka Kirehe ku bikorwa bifatika bigaragara bagezeho. Bakizihiza uyu munsi bishimira ko kari mu turere tugize ikigega cy’igihugu cy’U Rwanda, agasaba abaturage bakwiye gukomeza gukorera hamwe mu rwego rwo kwiteza.
Depite Jean Baptiste Musemakweri yavuze ko kwizihiza uyu munsi mu karere ka Kirehe, bigaragara ko hamaze kugera kuri byinshi haba mu miyoborere cyangwa se mu bindi bikorwa biteza imbere abaturage.
Muri Kirehe harabarurwa abaturage barenga ibihumbi 18, naho abagera ku bihumbi muri bo 16 ari abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, bangana na 88,4%. Umurenge wa Mahama utuwe n’abaturage bagera kuri 97% b’akarere muri bo 95%, bakaba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|