Kirehe: Barifuza ko ikibazo cy’abangavu baterwa inda cyaba amateka

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe Ubukungu, Nzirabatinya Modeste, avuga ko bafite icyifuzo n’intumbero ko uyu mwaka wa 2023 warangirana n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda, kikaba amateka.

Ubukangurambaga bwo kurwanya isambanywa ry'abana bwageze mu mashuri
Ubukangurambaga bwo kurwanya isambanywa ry’abana bwageze mu mashuri

Abitangaje mu gihe ku wa Gatandatu tariki 14 Mutarama 2023, hatangijwe amarushanwa mu mashuri, ajyanye n’ubukangurambaga bwo kurwanya inda ziterwa abangavu ku nsanganyamatsiko igira iti “Turwanye inda ziterwa abangavu, twubake umuryango ubereye u Rwanda".

Ni amarushanwa yatangirijwe ku Kigo cy’amashuri cya GS Paysannat LD giherereye mu Murenge wa Mahama, ahakinwe umupira w’amaguru ndetse n’uw’amaboko (Basket Ball).

Visi Meya Nzirabatinya, avuga ko uretse umupira w’amaguru na Basketball, hazakinwa Volleyball, sitball, gusimbuka urukiramende n’indi, amakipe azahiga andi mu Mirenge akazakomereza ku rwego rw’Akarere, abaye aya mbere ahabwe ibikombe by’ishimwe.

Avuga ko ariko ikigamijwe ari uguha urubyiruko amakuru, cyane ko urushukwa ari ururi mu mashuri, kugira ngo runamenye uko rwabyifatamo mu gihe ruhuye n’ibishuko.

Ati “Abantu barimo guhura n’ibibazo ni urubyiruko kubera ko rudafite amakuru, twifuza kuyaruha, aho ibishuko bituruka n’ababashuka, kubakungurira gukunda kwiga kandi ko ibyiza bategereje bazabibona imbere, ariko tunabibutsa abo bagomba kugana igihe batangiye gushukwa.”

Ubu bukanguramaga buje busanga ubundi, Akarere ka Kirehe karimo gufatanya n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bugamije gukangurira abantu gukomera ku muco, indangagaciro na kirazira no kwibutsa abantu bakuru ko kizira gusambanya abana.

Ubu kandi bunajyanirana no gushakisha abagabo basambanya abana b’abangavu, kugira ngo bakurikiranwe mu rwego rw’amategeko.

Nanone kandi abantu bakuru bahabwa ubutumwa bugamije kurinda abana ihohoterwa iryo ari ryo ryose, binyuze mu mikino Umurenge Kagame Cup, ku buryo yizera ko ibi byose bigenze neza, umwaka wa 2023 warangira ikibazo cyo gusambanya abana cyabaye amateka mu Karere ka Kirehe.

Yagize ati “Turifuza ko ahubwo uyu mwaka cyaba cyakemutse 100% kuko nta mwana ukwiye kuba ahohoterwa, asambanywa, ni yo ntego yacu”.

Abakuru n'abato nibafatanya isambanywa ry'abana rizaranduka burundu
Abakuru n’abato nibafatanya isambanywa ry’abana rizaranduka burundu

Imibare itangazwa n’Akarere ka Kirehe, igaragaza ko kuva muri Nyakanga 2022, abangavu 26 aribo bamenyekanye batewe inda naho 37 bakaba barakorewe ihohoterwa.

Ni mu gihe kandi imibare yatangajwe muri Gashyantare 2022, na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yagaragaje ko mu mwaka wa 2021, Akarere ka Kirehe kari gafite abana 1,365 batewe inda, inyuma ya Gatsibo na Nyagatare yari ku isonga mu isambanywa ry’abana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka