Kirehe: Barasaba ubufasha nyuma yo gusenyerwa n’imvura
Innocent Sebayoboke, umugore n’abana be batandatu batuye mu Kagari ka Nyabikokora umurenge wa Kirehe bamaze icyumweru bacumbitse mu baturanye nyuma yo gusenyerwa n’imvura yaguye tariki 25 Ukwakira 2014.
Ku manywa uyu mu ryango wirirwa ku nzu yawo ariko nijoro ukajya gukumbika ku muturanyi.
Ubwo twamusangaga iwe ahagaze imbere y’inzu idasakaye mu gihe umugore we yari atetse abana bamwe bari hamwe na se abandi bato baryamye muri iyo nzu y’ikirangarira yatubwiye ko bamaze icyumweru hanze nyuma yo gusenyerwa n’imvura yaguye ku munsi w’umuganda.
Yavuze ko hari ku manwa bari mu nzu imvura iragwa bagiye kubona babona igisenge cyose kiragurutse barahunga ibyari munzu byose birangirika cyane ku buryo nta kintu bashoboye kurokoramo kuko imvura yari nyinshi.

Ngo inzu ye ikimara kusambuka yegereye ubuyobozi bw’akagari bamusinyira icyemezo kimwohereza ku murenge ngo afashwe, ngo na n’ubu ategereje igisubizo.
Yagize ati “niyambaje ubuyobozi mbubwira ikibazo nagize na n’ubu ntegereje igisubizo gusa uwampa amabati niyo akenewe cyane wenda ibindi nakwirwariza, ndasaba Leta kumfasha kuko nta bushobozi mfite bwo kubona isakaro.”
Innocent Sebayoboke yakomeje avuga ko iyo bigeze nijoro umuturanyi abaha icyumba bakaryama bwacya bagasubira mu rugo.
Ati “uyu muturanyi araducumbikira ariko mbona azagera aho akarambirwa akatwinuba kuko gucumbikira abantu umunani icyumweru kikarangira ikindi kikaza birakomeye.”
Donata Ayinkamiye umugore wa Sebayoboke, aho twamusanze mu nzu idasakaye atetse, n’agahinda kenshi ngo ababajwe n’ubuzima barimo.
Yagize ati “bimeze nabi, none se ko turara ku gasozi n’abana tukarara dutengurwa mbese tumeze nabi ni Imana yadutabara none se ko tumaze icyumweru kirenga hanze n’abana, ntabwo byoroshye birababaje”.

Iyo mvura ntiyangije inzu gusa yangije n’ibikoresho byose byo mu nzu, imyenda, ibiribwa, ibiryamirwa n’ibindi bikoresho byifashishwa mu rugo.
Icyo ubuyobozi bubivugaho
Nyiraneza Claudine umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nyabikokora yavuze ko ku kagari bari bamwandikiye bamwohereza ku murenge kuwa gatanu tariki 31/10/2014 ngo ariko ntiyamenye igisubizo bamuhaye.
Yavuze ko ngo mu gihe cy’ibiza hari ubufasha abaturage batanga ariko ko hari ibyo badashobora kubona birimo isakaro akaba aribyo bagitegereje ubundi bakamufasha kubaka. Ati “abaturage bo muri aka kagari dusanzwe dufite umuco wo gufatanya, buriya turagerageza abone isakaro rwose agire icyizere turabikora.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kirehe, Nsengiyumva Appollinaire, avuga ko bohereje raporo ku karere basaba ko uwo muryango wafashwa ngo bakaba bakomeje kubikurikirana ngo ikibazo kirakemuka vuba.

Didas Habineza ushinzwe ibiza mu karere ka Kirehe yavuze ko icyo kibazo bakigejejweho n’umurenge ariko basanga muri sitoke amabati yashize ngo yagiye no muri Minisiteri y’Ibiza asanga ibikoresho bitaraboneka.
Habineza aravuka ko niba uwo muryango wasenyewe unyagirwa bidakwiye, ngo ubuyobozi bw’ibanze bwaba bwarabigizemo uburangare.
Yagize ati “byaba bibabaje niba umuntu ahura n’ibiza akabura uburyo afashwa bwihuse bwaba ari uburangare bw’abayobozi b’inzego z’ibanze kuko mu nshingano zabo bakagombye kugira ubutabazi bwihuse, bakabakodeshereza aho kuba fagitire ni akarere kayishyura, niba rero bitarakozwe abantu bakaba bicwa n’imbeho ibyo ntibikwiye habayeho uburangare.”
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
murabona ko bamaze igihe kirerekire bari hanze ubuyobozi burabizi guhera ku mudugudu kuki akarere katabikoze kakimara kumva uburemere bw’ikibazo ko haba hari amafaranga ashinzwe gukora ibyo.baharanira inyungu zabo gusa
batabare uyu murynago nawo wongere ubeho neza ndabona hari ikibazo koko kandi bayobozi ba kirehe ndabizeye
ubundi kwihesha agaciro naha byakagombye gutangirira ndizerako abaturanyi baezeyo bari kureba icyo bafasha abo banywayi bahuye nuruva gusenya , kuko burya umuturanyi niwe muntu wambere wakagutabaye, gutahiriza umugozi banyarwanda dukomeze tubigire intego