Kirehe: Bane bari bapfuye kubera kuraza mu nzu imbaura yaka
Muhirwa Athanase, umugore we n’abana babo babiri bo mu murenge wa Kigina akarere ka Kirehe barwariye mu bitaro bya Kirehe nyuma yo kuraza imbabura yaka mu nzu bararamo bibaviramo kubura umwuka batakaza ubwenge.
Byabaye mu ijoro rishyira tariki 10 Kamena 2015 ubwo bose bituraga hasi batabarwa n’abaturanyi bagezwa kwa muganga.

Muhirwa Athanase, ari Bitaro bya Kirehe aho arwariye, yadutangarije ko ari we wagiye kuryama nyuma amaze kongera amazi mu bishyimbo bari batetse,ngo yumvaga atameze neza.
Ati “Nakomeje kwicara muri salon (mu ruganiriro) kugira ngo ntegereze ko ibishyimbo bishya umugore n’abana bajya kuryama, numvise umwana arize mbaza nyina ikimuriza ambwira ko atazi ikimuriza ngo yanze no konka”.
Yakomeje avuga ko na we yongeye amazi mu bishyimbo ajya kuryama umwana akomeza kurira bakomeza kumuhoza bayoberwa icyo yabaye. Ngo nyina yahagurutse ashaka kujya hanze ahita yikubita hasi.
Ati “Umugore yashatse kujya hanze kuko yumvaga atameze neza, akimanuka ku gitanga yitura hasi ubwo nanjye nari mfashe umwana mpamagara undi wari uryamye mu kindi cyuma ngo aze yegure nyina, nagiye kumva numva na we yituye hasi biranyobera”.
Arongera ati “Nanjye nari nahereye kare numva ntameze neza nkihagaragaho bya kigabo, nihangana mfata terefone mpamagara umuturanyi, akihagera nahagurutse njya gukingura mfatwa n’isereri nitura hasi ni abaturanyi badutabaye bahamagara ambulance batugeza ku bitaro”.

Dr Uwiringiyemungu Jean Nepomuscène, Umuyobozi w’Ibitaro bya Kirehe, yavuze ko abo barwayi bagize ikibazo cyo kubura umwuka.
Ati “Kuba baryamye ari bazima imbabura yaka mu nzu nk’abaganga twatekereje ko bagize ikibazo cyo kubura umwuka mwiza duhumeka witwa Oxygène”.
Yongeye ati “Iyo umuriro waka uba ukoresha oxygène, iyo wakira ahantu hato umwuka uba muke ni byo byabaye kuri aba, umuriro watse ukoresha uwo mwuka batangira guhumeka umwotsi hazaho ikibazo cyo guhumeka insigane kubere umwuka muke bibaviramo kutakaza ubwenge”.
Yasabye abaturage kwirinda gutekera mu nzu babamo agira ati “Nta muntu ukwiye gutekera ahantu arara, bihereye ku rugero rw’ibyabaye kuri aba barwayi ikibazo bahuye na cyo ni icyo kubura umwuka bitewe n’imbabura bari bacanye mu nzu bararamo”.
Mu gihe Muhirwa n’abana bamaze kugarura ubwenge umugore we Dusabimana Chantal bigaragara ko akirembye kuko atabasha kuvuga no kumenya umuri iruhande.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubujiji buragwira, kdi ubu bazongera? Buriya kariya kana ni malayika wakarizaga
Ohh,IMANA ishimwe kuba bose ari bazima rwose!