Kirehe: Bakoze inkera y’imihigo bahemba n’abayobozi bitwaye neza mu kazi kabo

Abayobozi mu nzego zitandukanye n’abahinzi-borozi bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu karere ka kirehe kuva ku rwego rw’umudugudu kuzamura bashimiwe ku mugaragaro mu nkera y’imihigo yabaye tariki 26/06/2013 bahabwa n’ibihembo by’ibikoresho bizabunganira mu kazi bakora.

Iyi nkera y’imihigo cyari igikorwa kigamije kureba abagize ibikorwa by’indashyikirwa cyane cyane bahereye mu rwego rw’ubuzima ndetse no mu bindi byiciro, ibigo nderabuzima byose bari barabihaye umuhigo wo kuzamura ibipimo ari ibijyanye no kubyarira kwa muganga, kuboneza urubyaro, ubwisungane mu kwivuza no kurwanya imirire mibi.

Iyi ni inka bahembye ikigo nderabuzima.
Iyi ni inka bahembye ikigo nderabuzima.

Ibyo byabaye iby’ibanze ariko ubutaha ngo bazagendera ku bipimo byose basanzwe babagenzuriraho. Muri rusange ibigo nderabuzima byakoze neza n’ubwo hakiri ibigomba gushyirwamo ingufu, ababaye indashyikirwa muri bo bakaba bahembwe za televizeri bazajya bakoresha nk’imfashanyigisho .

Abandi bahembwe ni abayobozi b’imidugudu 24 baharaniye kugira icyo bageza ku baturage abo bahawe amagare azajya abafasha mu ngendo kugirango barusheho kwegera abaturage.

Ndaruhutse Jean Marie Vianney uyobora umudugudu wa Rwayikona mu murenge wa Mushikiri, avuga ko yashoboye kwegeranya abaturage ku buryo buri cyumweru ku munsi wa kane bakorana inama iba inagamije gukemura ibibazo bigaragara mu mudugudu abereye umuyobozi bityo bakiga ku cyateza imbere umudugudu wabo.

Ingorofani zahembwe abahinzi ntangarugero.
Ingorofani zahembwe abahinzi ntangarugero.

Abahinzi borozi ntangarugero nabo bahembwe ingorofani , ibitiyo na arosoir bijyanye n’akazi kabo mu rwego rwo gukomeza kugateza imbere.

Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe bukaba buvuga ko ibyakozwe byose bijyanye n’imihigo aka karere kihaye muri uyu mwaka, nkuko umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Murayire Protais, yabigarutseho.

Uyu muyobozi w’akarere avuga ko muri ibi bikorwa by’indashyikirwa igikorwa kidasanzwe ari cy’umuturage wo mu murenge wa Mpanga washoboye kwikorera urugomero rw’amashanyarazi akaba ashobora gucanira ingo 220.

Bamwe mu bitabiriye inkera y'imihigo mu karere ka Kirehe.
Bamwe mu bitabiriye inkera y’imihigo mu karere ka Kirehe.

Iyi gahunda y’inkera y’imihigo yerekanirwamo ababaye indashyikirwa bakanabihemberwa mu karere ka Kirehe yabaga rimwe mu mwaka ariko ubu igiye kujya iba inshuro ebyiri mu mwaka nk’uko umuyobozi w’akarere yabisobanuye.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka