Kirehe: Bahawe iminsi itatu yo kuba barangije gukosora ibyiciro by’ubudehe
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Mukabaramba Alvera, yababajwe n’amakosa menshi yakozwe muri gahunda yo gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe aha abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’imirenge iminsi itatu yo kuba barangije kuyakosora yose banagejeje raporo ku karere.
Dr Mukabaramba Alivera yabitegetse mu nama yamuhuje n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge igize Akarere ka Kirehe ku wa 10 Nyakanga 2015 nyuma yo kugezwaho raporo ku byiciro by’ubudehe yasanzemo amakosa menshi aho bamwe mu baturage bashyizwe mu tundi turere.

Ati “Ntibyumvikana kuba ayo makosa yarakozwe muhari mubirebera. Ese kuki nyuma yo kubona ayo makosa atakosowe vuba? Mbahaye iminsi itatu ngo mubikemure kandi mujye mukora no muri wikendi igihe habaye ibibazo by’akazi byihutirwa”.
Amwe mu makosa yakozwe ni nk’ aho abandikaga mu bitabo by’ibarura bagiye bitiranya imidugudu ihuje amazina. Urugero, nk’ umudugudu w’Akarere ka Gakenke uhuje izina n’uwa Kirehe ntibagire ubushishozi bagahita bashyiramo kode ya Gakenke.
Ikindi kibazo cyagaragaye ni aho umuturage utunzwe no gupagasa usanga yarashyizwe mu cyiciro cya kane kibarirwamo abayobozi bakuru n’abacuruzi bafite inganda.

Uwimana Berthe wo mu Murenge wa Mahama utunzwe no guca inshuro we n’umugabo bafite inzu y’amabati umunane na yo batarishyura yibaza impamvu yashyizwe mu cyiciro cya kane yagize ati “Ubu njye n’umugabo dutunzwe no guca inshuro duhingira abantu ariko turi mu cyiciro cya kane, akazu tubamo ni ak’amabati umunane uwayadukopye na bwo ntituramwishyura yayaduhaye asanze tunyagirwa, yewe ntitubona n’aya mituweri ariko badushyize mu cya kane pe ntituzi icyo bakurikije ntabwo mbyishimiye rwose”.
Mukakimenyi Berancile, undi muturage, we ati “Nta sambu ngira ariko banshyize mu cya kane, nta nkoko ngira; nta hene ngira; nta ngurube ngira ubwo murumva atari ukumpohotera? Amakuru yose twatanze si yo bakurikije bihimbiye ibyabo”.
Dr Mukabaramba Alivera yasabye ko iki gihe cy’ubujurire no gukosora ibyakozwe nabi kitabwaho abayobozi bakabigira vuba.

Ati “Nanjye niboneye ibyo abaturage bambwiye nsanga harakozwe amakosa menshi, kubona umuntu atunzwe no gupagasa agashyirwa mu cyiciro cya kane ntibyumvikana. Ndasaba abayobozi gukosora ayo makosa vuba bagatanga raporo nzima”.
Yasabye n’abaturage kwirinda kwitiranya ibintu ngo bafate ibyiciro by’ubudehe babihuze n’izindi gahunda za Leta nka mituweri n’ibindi.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Uko kubabwira ngo bagire vuba nibyo bitera technique ikintu cyose gisaba igihe cyo kugikora. Naho kuba abaturage tubihuza ni izindi gahunda za leta ni impamvu y’ibyiciro byabanje kandi murabizi ntawutinya ishyamba atinya icyo barihuriyemo.
Mu biganiro byatambutse mwumvise ko ikibazo k"ibisobanuro bike aricyo ngorabahizi.
Mukomeze mobilisation tuzasobanukirwa.