Kirehe: Amazu 14 yasenywe n’imvura yaguye ivanzemo umuyaga
Amazu 14 yasenywe n’imvura yaguye irimo umuyaga mwinshi mu mudugugu wo ku murenge akagari ka Ruhanga mu murenge wa Kigina ku mugoroba wa tariki 28/02/2012.
Amazu agera kuri atanu yavuyeho ibisenge by’inzu ayandi asenyuka ibikuta,nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Ruhanga yabitangaje. Nta muntu iyo mvura yahitanye.
Akagari gafatanyije n’akarere bagiye gushaka uko babonera shitingi abantu basenyewe bagakora n’umuganda wo kububakira ank’uko uwo muyobozi w’akagari yabisobanuye.
Umwe mu basenyewe n’iyi mvura, Donata Mukasano, ufite abana bagera kuri batandatu aracyari mu nzu yasambutse igisenge cy’uruhande rumwe n’amabati arangirika bikomeye. Yavuze ko bizamugora kugira ngo yongere kubaka indi kuko afite ubushobozi buke.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|