Kirehe: Amazu 10 yashenywe n’imvura ivanzemo umuyaga mwinshi

Imvura ivanze n’umuyaga yaguye mu masaha ya saa saba z’amanywa mu kagari ka Cyanya mu murenge wa Kigarama akarere ka Kirehe, tariki 09/04/2012, yasenye amazu 10.

Aya mazu arimo urusengero rw’abadivantisite n’inyubako y’umushinga wo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu karere ka Kirehe (KWAMP) hamwe n’urusengero.

Iyi mvura nta muntu yahitanye kandi ubu barimo gushaka uko bafasha abaturage bafite amazu yashenywe n’iyi mvura afatanije n’ubuyobozi bw’akarere; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshinwabikorwa w’akagari ka Cyanya mu murenge wa Kigarama, Céléstin Murangira.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka