Kirehe: Aho ubuzima bw’Abanyarwanda bugeze harabanza Imana hakaza Kagame -Mufti Kayitare
Mufti w’u Rwanda, Kayitare Ibrahim, aravuga ko kuba u Rwanda rufatwa nk’icyitegererezo mu bindi bihugu bituruka ku buyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, agasanga ingingo y’101 y’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ikwiye kuvugururwa akongera akiyamamariza kuyobora u Rwanda.
Ibi Mufti Kayitare yabivuze ku wa 27 Gicurasi 2015, ubwo abayisiramu bibukaga abazize Jenoside yakorewe abatutsi ku rwego rw’Intara y’Uburasirazuba, umuhango wabereye mu Karere ka Kirehe.
Ati “Ni itegeko ko twese tugomba gukunda abayobozi Imana yaduhaye cyane Nyakubahwa Paul Kagame wayoboye byose tugezeho. Ingingo y’101 nta muntu n’umwe wakabaye akiyishidikanyaho ko ivugururwa. Aho ubuzima bw’abanyarwanda bugeze harabanza Imana hakaza Paul Kagame. Mu izina ry’umuryango w’abayisiramu mu Rwanda twiteguye kubafasha mu cyifuzo cyo guhindura ingingo y’101”.

Mu buhamya bwa Uwiragiye Habibu warokotse Jenoside yakorewe abatutsi, yashimye ubuyobozi n’ingabo z’igihugu bahagaritse Jenoside abantu bakaba babanye mu mahoro, asaba ubuyobozi bwa Isilamu gusaba Inteko ishinga amategeko guhindura ingingo y’101.
Ati “Kubera ko dutekanye mutuvugire mu nteko ko ingingo y’101 yahinduka, kuko nta wundi twabona watugirira impuhwe nk’iza Nyakubahwa Paul Kagame kandi n’ubu aracyazitugirira”.
Makombe Jean Marie Vianney, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, yashimiye abayisiramu bagize igitekerezo cyo kwifatanya n’Abanyakirehe kwibuka abazize Jenoside.

Ati “Ndashimira abayisiramu bihuje ku rwego rw’Intara y’Uburasirasuba kwifatanya n’abanyakirehe mu kwibuka abazize Jenoside. Ni uburyo bwo gufatana urunana ibibi byabaye bigahindurwa ibyiza, nkaba nizeza abatugezaho icyifuzo ko ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ivugururwa ko ubutumwa mbusohoza kandi na Mufti ubwo mwamutumye yabufashe”.
Abayisiramu kandi baremeye uwitwa Nyirarukundo Asia warokotse Jenoside yakorewe abatutsi bamuha inka.



Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|