Kirehe: Abayobozi barasabwa kuba umusemburo w’abo bayobora

Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe buratangaza ko abayobozi bo muri aka karere bakwiye gufasha abaturage guharanira kugera ku iterambere.

Umuyobozi w’aka karere Muzungu Gerard yabibasabye mu nama yagiranye n’abayobozi batandukanye bo mu midugudu n’utugari bigize akarere, kuri uyu wa gatatu tariki 9 Nzeri 2015.

Abayobozi b'imidugudu n'utugari basabwe kujya bagaragaza ibibazo by'abaturage bayoboye.
Abayobozi b’imidugudu n’utugari basabwe kujya bagaragaza ibibazo by’abaturage bayoboye.

Yagize ati “Mufite inshingano zikomeye zo kuzamura umuturage,mugomba kuba bandebereho haba imbere y’abo mu yobora no mu ngo zanyu. Mutoze abaturage gukora bareke amakimbirane, nta muntu Polisi irandikira umuvuduko w’iterambere.”

Yakomeje avuga ko kuba bari mu rwego rw’ubuyobozi ari agaciro badakwiye gupfusha ubusa avuga ko umuyobozi azagaragarira kubo ayoboye.

Ati “umuyobozi mukuru ni Perezida kumanuka ukagera k’umudugudu muri ku rwego rwa gatandatu, muyobora abo muzi neza mwegeranye, niyo mpamvu mu gusuzuma ko ukora neza bizagaragarira k’ubuzima abaturage bawe babayemo niba babayeho nabi cyangwa neza.”

Bamwe mu bayobozi b'ingabo na Polisi bari bitabiriye iyi nama.
Bamwe mu bayobozi b’ingabo na Polisi bari bitabiriye iyi nama.

Spt. Christian Safari umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kirehe yasobanuriye abayobozi umutekano.

Ati “Muzi ko umutekano urangwa no kuba nta ntambara mubona ariko si ibyo gusa hari akarengane, inzara, ubukene, amakimbirane mu ngo, uburwayi,ubunebwe… ibyo byose ni inzitizi k’umutekano.”

Yasabye abaturage kwirinda ikintu cyose cyatera ubukene, uburwayi, amakimbirane birinda inzoga z’inkorano n’ibindi biyobyabwenge.

Majoro Karake yasabye abaturage gucunga umutekano bahereye mu ngo zabo no kubaturanyi.

Ati “Iyo umwana akuririra iruhande ataka inzara nta mutekano, igihe umuturanyi wawe ashonje nta mutekano uzaba ufite birasaba ko umutekano wanyu ahera mu midugudu no mu ngo zanyu.”

Abaturage bagaragaje bimwe mu bibazo bibabuza umutekano bigizwe no kubura amazi ahagije, imihanda idasukuye, imidugudu ikozwe mu kajagari,amashuri ari kure ya tumwe mu tugari, ibigo by’imari biciriritse byabambuye n’ibindi.

Ubuyobozi bw’akarere bwabasabye kujya bihutira kugeza ibibazo bahura nabyo mu nzego zibakuriye bigakemuka byabananira raporo ikagezwa ku karere bigakemurwa.

Umurenge wa Mpanga ugizwe n’utugari umunani niwo murenge munini mu karere ka Kirehe ukaba uhana imbibi n’igihugu cya Tanzaniya.

Servilien Mutuyimana

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza koko kwabaturage nabo bagira uruhare mw’iterambere ry’igihugu bityo twese nka abanyarwanda tugatera imbere.

Betty yanditse ku itariki ya: 10-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka