Kirehe: Abaturage batanze miliyoni 180 mu Gaciro Development Fund
Mu nteko y’akarere ka Kirehe yateranye tariki 29/08/2012 bakusanyije amafaranga miliyoni 180 n’ibihumbi 963 n’amadorali 700 yo gushyigikira ikigega Agaciro Development Fund. Ayishyuwe ako kanya ni miliyoni ebyiri n’ibihumbi 30.
Agaciro Development Fund ni umwimerere w’Abanyarwanda kuko ari ikigega kigamije iterambere rirambye no kwishakira ibisubizo nk’Abanyarwanda barushaho kwihesha agaciro; nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’intara y’Uburasirazuba, Uwamariya Odette.
Umuyobozi w’intara kandi yatangaje ko amafaranga azakoreshwa hakurikijwe ibikenewe kurusha ibindi, yaboneyeho kwibutsa inteko ya Kirehe ko ibisubizo by’Abanyarwanda aribo ubwabo.
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Murayire Protais, yashimiye abaturage bagize ubwitange bwo gushyigikira Agaciro Development Fund aho muri miliyoni zirenga 180 zatanzwe, abakozi b’akarere bo ubwabo bashyizemo miliyoni 25.

Ku itariki 29/08/2012 kandi ibigo bishamikiye kuri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage (MINALOC) byatanze umusanzu ungana na miliyoni 188 kuko buri mu kozi yiyemereye kuzatanga umushahara we w’ukwezi. Aya mafaranga ntabwo arimo ashobora kuzatangwa n’inzego z’ibanze (itugari, imirenge, uturere n’intara).
Abakozi b’Akarere ka Nyamasheke ubwabo barangije gutanga umusanzu ungana na miliyoni 60.
Ku munsi ubanza, tariki 28/08/2012, abakozi ba banki nkuru y’igihugu (BNR) batanze umusanzu wa miliyoni 310. banki ubwayo yatanze miliyoni 30 naho abakozi bayo 522 batanga miliyo 280.
Agaciro Development Fund ni igitekerezo cyavutse mu nama y’umushyikirano mu kwezi k’Ukuboza 2011. Iki gitekerezo cyatanzwe n’Abanyarwanda baba hanze y’igihugu bifuzaga gutanga umusanzu mu kubaka igihugu cyabo ariko bakabura inzira babinyuzamo.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Muri ibi birori kandi Umuhanzi Eric SENDERI yatangaje ko agiye gutangiza AGACIRO CONCERT izinjiza miliyoni zisaga 25 mu Mirenge yose igize akarere ka Kirehe. Akaba kandi yaratangaje ko kugeza kuri Noel ni ukuvuga December 2012 ko izi CONCERTS zizaba zirangiye. Asaba abantu kuzitabira izi Concerts bishyura nibura 200F mu rwego mu rwego rwo kwihesha agaciro.
Ikindi gitekerezo natanga ni uko ni hakorwa kwamamaza iki kigega"Agaciro Development Fund" Hakabaho website yacyo aho abanyarwanda batanga ibitekerezo binyuranye kuri iki Kigega. Ku mipira y’ikipe y’amavubi n’andi makipe yo mu Rwanda no mu Mahanga handikweho AGACIRO DEVELOPMENT FUND, nk’uko ku mipira ya REAL MADRID Handitseho "BWIN" FC BARCA"UNICEF"...Mu rwego rwo kwamamaza agaciro D.Fund...TWIHESHE AGACIRO TWIYUBAKA..