Kirehe: Abaturage barinubira izamuka ritunguranye ry’igiciro cy’ibirayi

Abaturage b’akarere ka Kirehe barataka ikibazo cy’izamuka ritunguranye ry’igiciro cy’ibirayi ko bavuga ko ribatera igihombo mu bucuruzi no mu mirire.

Ubusanzwe ngo ibirayi byari bisanzwe bigurwa amafranga 150 y’amanyarwanda ku kilo, ari uku ngo byazamutse bigera kuri 300.

Ayishakiye Costance, umucuruzi w’ibirayi mu isoko rya Kirehe, avuga ko izamuka ry’igiciro cy’ibirayi ngo ryatumye bareka gucuruza ibikomoka mu Rwanda, batangira kwicururiza ibikomoka muri Uganda kuko ngo ari ibyo bitabahombya, ariko nabyo ngo ntibyitabirwa.

Ati “Ibirayi byabuze…ubu twahisemo gucuruza ibya Uganda kandi na byo si byiza nk’iby’u Rwanda, urabona birarunze turicaye ntawigeze acuruza kandi ku munsi uwacuruzaga make yatahanaga ibihumbi 30.”

Umuguzi w’ibirayi, Nsengiyumva Cherles, Kigali Today yasanze ku isoko, yagize ati “Tumenyereye kubigura ku mafaranga 150 ku kiro, naje nzi ko ari ibisanzwe bambwiye 300 ngwa mu kantu, ngiye gutahana ibiro 5 nashakaga 10 kandi ibi bya Uganda n’ubwo ari 250 ntibiryoshye nk’iby’u Rwanda. Ntakundi turabivaho”.

Muri Resitora zitandukanye naho urasanga abakiriya ari bake bitewe no kutabona ibirayi ku ipura batse.

Mukansanga Fortunée ukora muri Resitora Shalomo, ari gutunganya amafunguro y’abakiriya yagize ati“ Reba nawe utu turayi ndi guhata ngo turava Uganda kandi ikiro ni 300, abantu babuze ifiriti ubu byanyobeye urabona twicaye ubusa umuntu araza akisubirirayo, Leta n’idutabare”.

Nyabihu, Musanze na Burera nk’uturere twera ibirayi tugasagurira amasoko, abaturage baho na bo ntibabona ibirayi bihagije, ngo akenshi muri aya mezi biba bihunduruye bari mu ihinga bikabura ku masoko.

Simpenzwe Célestin ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Burera nawe yemeza ko iyo bigeze muri aya mezi umusaruro ugabanuka kuko umusaruro uboneka ari uw’ibirayi byahinzwe mu gishanga kandi biba bidahagije. Uyu muyobozi avuga ko ibindi birayi bitangira kuboneka mu kwezi k’Ugushyingo.

Abaturage bavuga ko ari ubwa mbere mu mateka y’akarere ka Kirehe ikiro cy’ibirayi kigura amafaranga 300, ubundi ngo amenshi yabaga 200.

Servilien Mutuyimana

Ibitekerezo   ( 2 )

aha!!Ibyibiraƴi ntibyoroshye ndabona tuzakubireka burundu.

niƴomugabo jack yanditse ku itariki ya: 6-09-2015  →  Musubize

Ibirayi ni kimwe mu biribwa by’ingenzi. Igiciro cyabyo harebwe uko cyagabanuka kuko bikenerwa na benshi cyane cyane abamikoro make!

RUDAHUNGA Walter yanditse ku itariki ya: 6-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka