Kirehe: Abaturage barasabwa kumenyekanisha ahaba hatarabarurwa
Umukozi ushinzwe gukurikirana ibarura mu karere ka Kirehe, Njamahoro Basile, arasaba abaturage ko nibigera tariki 28/08/2012 bataragenrwaho n’abakarani b’ibarura byaba byiza yibukije umukuru w’umudugudu ko we bataramubarura cyangwa se akaba akabimenyesha abantu baca mu mudugudu babarura.
Mu karere ka Kirehe barateganya ko kuri uyu wa kabiri tariki 28/08/2012 igikorwa cy’ibarura cyizaba cyarangiye muri aka karere kuko rigenda neza nkuko ryateguwe.
Njamahoro akomeze avuga ko kugeza ubu nta mbogamizi bari bahura nazo keretse abantu bigeze kwanga ko bababarura kubera imyemerere riko nyuma yo kubasobanurira baza kwemera barababarura.
Ibarura rusange riri mu bituma abayobozi barushaho kumenya neza imibereho n’ubukungu by’Abatuye u Rwanda maze bikifashishwa mu gukora igenamigambi.
Ibarura rusange rya kane ry’abaturage n’imiturire mu Rwanda ryatangiye tariki 16 Kanama rikazarangira kuri 30 Kanama uyu mwaka.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|