Kirehe: Abaturage bababazwa na bamwe mu bayobozi batubahiriza igihe

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kirehe ngo bababazwa no kuba bamwe mu bayozozi babatumira mu nama bakabicira gahunda ntibubahirize isaha batanze, bakavuga ko bisubiza inyuma mu bukungu kuko baba bataye umwanya w’akazi bagira ngo barubahiriza gahunda bahawe.

Hari mu ma saa saba ubwo kuri uyu wa 16 Kamena 2015 twasanze abaturage bagera ku 100 baryamye mu busitani bw’Akarere ka Kirehe ku izuba ryinshi bicira isazi mu maso bategereje abagize umushinga w’ubworozi Heifer International Rwanda kuri gahunda bari bahawe yo kuganira kuri gahunda y’ubworozi hanatangwa ibikoresho byo kwifashisha mu bworozi.

Aba baturage bari babajwe no kuba igihe bahawe kitubahirijwe hakazamo ikinyuranyo cy'amasaha fafi ane.
Aba baturage bari babajwe no kuba igihe bahawe kitubahirijwe hakazamo ikinyuranyo cy’amasaha fafi ane.

Jean d’Amour Mutabagisha, warurutse mu Murenge wa Nyarubuye, yagize ati “Tuzi ko isaha cyangwa igihe ari amafaranga, iyo umuntu akwiciye igihe aba akwiciye ubukungu, nk’ubu naje n’igare ngeze mu nzira ntega moto ngo nubahirize igihe ndicuza ngo iyo nza n’igare ryanjye ayo nategesheje moto nkayacungura. Mu Rwanda rwose kubahiriza igihe biri hasi, ubu turashonje batubwiye saa tatu ubu ni saa saba”.

Mukampenda Rahabu, we agira ati “Batubwiye saa tatu none dore ibyo badukoze, saa saba koko, turashonje rwose kubera igihe batubwiye byatumye tutaza dusamuye nta kundi ni ukwihangana none se ko tumaze kubimenyera”.

Ngo kutubahiriza igihe kw'abayobozi bidindiza iterambere ry'abaturage.
Ngo kutubahiriza igihe kw’abayobozi bidindiza iterambere ry’abaturage.

Abaturage bakomeje kugaragaza akababaro kabo bibaza impamvu bicirwa gahunda kandi baba bafite byinshi byo gukora bikabateza imbere ariko ngo bakirirwa bicaye ku izuba ngo bategereje abayobozi ntibanabwirwe ko gahunda yahindutse ngo banahumurizwe.

Habakurama Justin, umwe muri abo baturage, ati “Twaje mu nama batubwiye ko dufata ibikoresho bidufasha mu gukurikirana ubworozi bw’amatungo, ubu turumva tubangamiwe mubishoboye mwatubwirira ababishinzwe bakadukura aha, urabona bamwe inzara ibamereye nabi basinziriye nta n’uwatugezeho ngo atubwire ibyabaye, ni ikibazo”.

Umwe mu bakozi b’umushinga Heifer International Rwanda ukorana n’umushinga KWAMP yadutangarije ko bahuye na gahunda zitunguranye zo kwakira abashyitsi ba IFAD bituma bakererwa gusa ngo bakaba biseguye ku baturage.

Ngo ntibumva impamvu gahunda ihinduka ntibamenyeshwe aho kubicisha izuba, inyota n'inzara. Babivugaga ubona babaye kuko batumiwe mu nama ya saa tatu bikagera saa saba uwayibatumiyemo ataraza kandi bo bahagereye igihe.
Ngo ntibumva impamvu gahunda ihinduka ntibamenyeshwe aho kubicisha izuba, inyota n’inzara. Babivugaga ubona babaye kuko batumiwe mu nama ya saa tatu bikagera saa saba uwayibatumiyemo ataraza kandi bo bahagereye igihe.

Abo baturage twaganiriye barifuza ko umuco uri mu Rwanda wo kutubahiriza igihe wahinduka abayobozi ngo bakubaha uburenganzira bw’abaturage. Banavuga ko basanga igihe cyubahirijwe uko bikwiye iterambere ryakwiyongera.

Iki si ikibazo cy’imiryango itegamiye kuri Leta gusa, kuko ni kenshi mu gihugu hose kuva ku rwego rw’umudugudu kugera no mu nzego z’intara usanga abayobozi batumira abaturage hakaza icyuho kinini hagati y’igihe bahawe cyo gutangira inama n’igihe uyiyobora ahagerera.

Uretse no kuba bidindiza abaturage, basanzwe banarwana no kuva mu bukene, bifatwa nko kubasuzugura bikaba byatuma na bo batora uwo muco "mubi" wo kutubahiriza igihe.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho nukuri jyanama ya karere ka kirehe yakoze ubutwari kubijyanye nifatwa rye turabikunze police nizize no mu mirenge naho baducungire murakoze

Ayirwanda jean pierre yanditse ku itariki ya: 17-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka