Kirehe: Abasenateri barareba uko amategeko yubahirizwa mu baturage
Abasenateri bagize komisiyo ya Politiki n’imiyoborere myiza bari mu karere ka Kirehe kuva tariki 24/06/2013 mu rwego rwo kureba uburyo abaturage bakorana n’abunzi hamwe n’urwego rushinzwe kugira inama abaturage ku bijyanye n’amategeko (MAJ).
Aba basenateri kandi bari kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko n’amahame remezo mu kurwanya amacakubiri ashobora kuvuka mu baturage, bareba iyubahirizwa ry’amahame y’uburinganire n’ubwuzuzanye mu rwego rwo gushaka umuti w’ibibazo byaba bigaragara mu bikorwa bya buri munsi.
Ikindi barebaga ni uburyo abahesha b’inkiko bakora, icyo urwego rw’abunzi rumariye abaturage n’ibibazo bahura nabyo mu kunga abaturage mu kazi kabo ka buri munsi.
Nyuma yo kuganira n’abayobozi hamwe n’abaturage batuye mu kagari ka Nyamiryango ho mu murenge wa Gatore, aba basenateri bavuze ko bishimiye uburyo inzego z’ibanze n’abunzi zifasha mu kurangiza ibibazo by’abaturage.
Bavuga ko ubu ubufatanye butuma bakemura ibibazo neza, kuko kuva MAJ itangiye gukora usanga bakemura ibibazo aho ubu umuturage usanga akora neza nta kibazo kibibayemo kuko babasobanurira ibijyanye n’amategeko bakanabagira inama zitandukanye.
Gusa ikibazo cyagaragaye ni icyo kurangiza imanza kuko hari igihe usanga umuhesha w’inkiko yahuye n’imbogamizi zo kubura uko arangiza imanza bitewe n’akazi kenshi cyangwa se ugasanga byatewe no kwibeshya mu bijyanye n’amategeko nkuko abitabiriye inama babivuze.
Senateri Mukabalisa Donatille, Visi Perezida wa komisiyo ya politiki n’imiyoborere myiza, avuga ko gahunda y’iyi komisiyo ari ukureba uburyo ubutabera bwegerejwe abaturage aho bari kurebera hamwe uko amategeko abaturage bayumva niba inzego zibishinzwe zibafasha kuyumva neza.
Komisiyo ya Politiki n’imiyoborere myiza muri Sena igizwe na Senateri Mukabalisa Donatille, Kalimba Zephrin na Tito Rutaremara.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|