Kirehe: Abarokotse Jenoside bagabiye inka Perezida wa Repubulika
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Karere ka Kirehe, bagabiye Perezida wa Repubulika inka y’ishimwe kubera ko yahagaritse Jenoside akanabarokora.

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki ya 09 UKuboza 2022, aho iyi nka yashyikirijwe Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, na we agahita ayishyira muri gahunda ya Girinka.
Nyuma yo gushyirwa muri gahunda ya girinka, yahise igabirwa Murekatete Chantal wo mu Murenge wa Gatore, Akagari ka Rwabutazi nk’uko byifujwe n’uwayigabiwe wasabye ko yahabwa Umunyarwanda utishoboye.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kirehe, Nduwimana Bonaventure, avuga ko iyi nka yatekerejweho igihe cyo kwimurira imibiri yari mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyakarambi mu rundi rushya, muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Avuga ko bahisemo kuyiha Ingabo z’Inkotanyi zabarokoye, by’umwihariko uwari Umugaba mukuru wazo.
Ati “Twayitanze nk’abarokotse Jenoside bafite ababo bashyinguwe mu rwibutso rwa Nyakarambi, dushimira Inkotanyi ariko dushimira Inkuru muri zo. Ni mu rwego rwo gushimira Inkotanyi, uyu munsi tukaba turimo kuvuga ndetse no gushima ubuyobozi bwiza dufite ubu, bwatwubakiye urwibutso rushya twimuriyemo imibiri y’abacu.”

Uretse inka, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bafite ababo bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyakarambi, bahaye matela abamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu batanu, n’abarokotse Jenoside batanu batishoboye.
Nduwimana avuga ko n’ubwo bashimiye Inkotanyi nkuru, ariko hari n’abo yayoboraga batanze ubuzima bwabo kugira ngo babeho nabo bagombaga kwibuka, bakareba ababuze ingingo zabo kugira ngo abantu babeho.
Yagize ati “Muri abo baturokoye hari abariho ariko babuze ingingo zabo, ubu bakaba bafite ubumuga bukomoka ku kuturokora, nabo twafashe umwanya wo kubagenera uburyamo bijyanye n’ubushobozi bwacu, kuko ubundi bakwiye byinshi ndetse tunareba bagenzi bacu bafite imibereho itari myiza nabo tubaha uburyamo.”
Avuga ko gushimira Inkotanyi batazahwema kubikora, kuko arizo bakesha ubuzima n’imibereho myiza bafite kugeza uyu munsi.

Ohereza igitekerezo
|