Kirehe: Abanyeshuri ba IPRC-Kigali batanze inkunga yo gufasha abirukanywe Tanzaniya
Abanyeshuri bo mu ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro IPRC-Kigali, kuwa gatatu taliki 12/03/ 2014, basuye imiryango 142 y’Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya bari kwitegura gutuzwa mu mirenge itandukanye igize akarere ka Kirehe bayishyikiriza inkunga zifite agaciro k’amafaranga arenga miliyoni.
Iyo nkunga igizwe n’ibintu bitandukanye birimo ibikoresho by’isuku, imyenda n’inkweto byo kwambara ndetse n’amata na biscuit bageneye abana.
Kagwisajye James waje uhagarariye abandi banyeshuri ari kumwe n’uhagarariye urugaga rw’abanyeshuri ba kaminuza zo mu Rwanda, Gatanazi Longin, bavuze ko baje gusura aba Banyarwanda mu rwego rwo kubereka ko bari kumwe.

Aba banyeshuri kandi bijeje aba Banyarwanda birukanywe Tanzaniya biteguye gutuzwa mu mirenge itandukanye igize akarere ka Kirehe ko bazakomeza kubaba hafi ndetse n’igihe bazaba bamaze gutuzwa muri iyi mirenge bagenewe ko bazabafasha gusubira mu buzima busanzwe.
Umukozi mu karere ka Kirehe ushinzwe gukurikiranira hafi ubuzima bwa buri munsi bw’abanyarwanda barimo gutuzwa mu karere ka Kirehe, Ntabyera John, yashimiye byimazeyo inkunga yatanzwe n’abo banyeshuri abasaba guhorana umutima wo gutabara no gufasha abababaye mu buryo butandukanye.

Imiryango 142 igizwe n’abantu 399 niyo izatuzwa mu karere ka Kirehe mu mirenge itandukanye irimo umurenge wa Mpanga na Gahara ikaba ari yo izakira benshi kuko imiryango igera kuri 60 izatuzwa muri iyi miringe, abandi nabo bateganyirijwe imirima n’ibibanza mu yindi mirenge.
Abanyarwanda babarirwa mu bihumbi 15 nibo bamaze kunyura mu nkambi ya Kiyanzi mu karere ka Kirehe birukanwe muri Tanzaniya; abenshi bakaba baragejejwe mu mirenge yose mu Rwanda, aho ubuyobozi ku bufatanye n’abaturage babashakira imibereho.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
rubyiruko nitwe kizere kigihugu cyacu, urukundo ubwitange gutahiriza umugozi umwe nitwe tubishyira mubikorwa , aba barukanwe n’abavandimwe babanyarwanda , tumeneyko tugomba kugira icyo dukora kugira tubatandukanyiriza ubwiza bw’iwabo n’ishyanga amahanga.