Kirehe: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bagiye guhindura imikorere mu guteza umuryango imbere
Abanyamuryango b’umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Kirehe, biyemeje kunoza umurongo ngenderwaho w’ibikorwa by’umuryango mu myaka ine iri imbere hakosorwa amakosa agikorwa na bamwe mu banyamuryango.
Mu nama yahuje abatorewe kuyobora umuryango wa FPR-Inkotanyi mu karere yateranye kuwa 19 Nyakanga 2015 hibanzwe kuri gahunga yo, biyemeje ko bagiye batunga agatoki abanyamuryango batagaragaza ubwitange bagahora bashyize imbere inyungu zabo.

Zikama Eric Komiseri wa FPR-Inkotanyi muri komisiyo y’ubukungu yavuze ko abakigendera ku nyungu zabo bwite basabwa kwisubiraho.
Ati“ hari igihe uhamagara umunyamuryango kwitabira ibikorwa by’umuryango agatangira kukubaza uko itike ingana ukibaza niba uwo muntu akorera umuryango awukunda bikakuyobera ugasanga icye ni inyungu ze gusa, uwo ntacyo yageza k’umuryango.”

Urubyiruko narwo rwatunzwe agatoki aho bake muri bo usanga barangwa n’imyitwarire idahwitse n’ubwitabire mu bikorwa by’umuryango ugasanga iragenda biguruntege.
Uhagarariye amatora mu muryango wa FPR-Inkotanyi mu karere yagize ati “Urubyiruko rwisubireho rwirinda amakosa atakabaye ngombwa, ejo bundi bamwe twarabatumije turabihaniza ku makosa amwe namwe agenda agaragara nibongera tuzabageza mu nzego zo hejuru bahanwe kuko Chearman ku rwego rw’igihugu ntashobora kugendana n’abanyabinyoma.”

Kanzayire Consolée komiseri muri komisiyo y’ubutabera, yavuze inshingano ya mbereko izitabwaho ko hagiye kugenderwa ku nshingano zo kurwari ukurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo aho yagaragara hose, gukangurira abanyarwanda gahunda yo kwibuka no kuba hafi abacitse ku icumu rya Jenoside hitabwaho n’inzibutso za Jenoside no kugaragaza abarokoye abandi muri Jenoside mu kubashimira igikorwa cyiza.
Ikindi gikomeye ni ukwegereza abaturage ubutabera no kubarengera, hagaragarizwa inzego zibishinzwe ku bakozi bo mu bucamanza bazarangwa na ruswa bica akazi kugira ngo basimbuzwe, ikindi ni uguha abaturage uruhare mu gukemura amakimbirane binyuze mu bwumvikane n’ubwunzi.

Abanyamuryango kandi barifuza ko komesiyo y’imiyoborere myiza yubakira ku rubyiruko barutoza uburere bwiza no gukurana indangagaciro z’umunyarwanda.
Muzungu Gerald Chairman w’umuryango akaba n’umuyobozi w’akarere ka Kirehe avuga ko iyi komite yatorewe manda y’imyaka ine igiye gukemura byinshi ku iterambere ry’umuryango hibandwa ku mikorere yo kwegera abaturage.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Tuzamutora 100.100
igihe cyose RPF Inkotanyi izaba ikituyobora neza cyane nizera ko iterambere ry’ u rwanda rizakomeza gutera imbere cyane
waaaoowww Kirehe komeza imihigo
umunyamuryango wese wa RPF inkotanyi akwiye kuba urumuri rwa rubanda