Kirehe: Abakozi b’akarere biyemeje gutanga umusanzu mu gusana umuyoboro w’amazi

Umuganda udasanzwe mu karere ka Kirehe wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 18/1/2014, mu kagari ka Ruhanga mu mudugudu wa Buhwaga, wakozwe n’abakozi batandukanye b’akarere ka Kirehe bahurije hamwe ingufu bagatangira gusana ivomo ry’amazi ryasenyutse.

Protais Murayuire ,umuyobozi w’akarere ka Kirehe yibukije abaturage bo mu bo mu kagari ka Ruhanga kwitabira gukora umuganda kuko umuganda ariwo gisubizo ku bibazo u Rwanda rufite.

Uku niko ivomo ryangiritse bakaba bafashe umwanzuro wo kurisana.
Uku niko ivomo ryangiritse bakaba bafashe umwanzuro wo kurisana.

umuyobozi w’Akarere yavuze ko nk’abakozi b’akarere aribo ubwabo bazasana iri vomo ku nkunga yabo, bakazanakomeza gufatanya n’abaturage mu miganda idasanzwe itandukanye kugira ngo babone amazi meza.

Yagize ati: “Ntabwo ibibazo by’Abanyarwanda bizakemurwa n’amahanga ahubwo nitwe ubwacu tugomba kubyikemurira dufatanije ikaba ariyo mpamvu twese hamwe dushyize hamwe haba abayobozi n’abaturage twakwiteza imbere mu bikorwa bitandukanye.”

Aba ni bamwe mu baturage bitabiriye umuganda.
Aba ni bamwe mu baturage bitabiriye umuganda.

Uyu muyobozi w’Akarere ka Kirehe akaba yasabye abaturage bari muri iki gikorwa cyo gusana ivomo , guha agaciro umuganda bakajya bawitabira uko bikwiye kuko kuko ari inyunganizi mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Iki gikorwa cyatangijwe cyo gusana ivomo ry’abaturage bo mu mudugudu wa Buhwaga mu murenge wa Kigina cyitabiriwe n’abakozi b’akarere ka Kirehe hamwe n’abakozi bo ku bitaro bya Kirehe,aho iki gikorwa aricy’abakozi b’Akarere by’umwihariko aho bateganya gukora igikorwa gifatika ku baturage ku nkunga yabo.

Umudugudu wa Buhwaga utuwe n’abaturage 524 ukaba ugizwe n’ingo 120 bakaba bari bamaze igihe ivomo ryabo ryarangiritse aho kuvoma wasangaga ari ibinti bibagoye.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

uyu muyobozi yavuze neza koko urwanda ni urwabanyarwanda ninabo bagomba kwikemurira ibibazo bafite hadategerejwe amahanga

gasana yanditse ku itariki ya: 20-01-2014  →  Musubize

abayobozi bintangarugero nabitangira abo bayobora, nakishyira mumwanya wababaturage bayobora , ntibabe abo mubiro n’amadossier na rapport gusa , bakajya no buzima busanzwe bwabaturage, abaturage bakabibonamo bakabonako nabo ari bantu mbere yo kuba abayobozi. nshimye cyane murayira protais numuyobozi mwiza , ndatekereza ko niki gitekerezo ariwe wakizanye.

protais yanditse ku itariki ya: 19-01-2014  →  Musubize

uku niko kwiha agaciiro nyakubahwa ahora atubwira nitutikorera ibyacu ntwuzava hanze ngo aze kubidukorera nkamjye rero uomoka muri ako gace reka nshimire ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe kubwiyo nkunga bwatugeneye ni ukuri muri abo gushimwa ndetse cyane.

Uwase yanditse ku itariki ya: 19-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka