Kirehe: Abafatanyabikorwa barasabwa uruhare rwabo mu gukemura ikibazo cy’ubwiherero

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe buvuga ko hakenewe Miliyoni icyenda z’Amafaranga y’u Rwanda mu kubaka ubwiherero bushya no gusana ubutameze neza mu baturage, abafatanyabikorwa bagasabwa kubigiramo uruhare.

Barasabwa uruhare rwabo mu gukemura ikibazo cy'ubwiherero
Barasabwa uruhare rwabo mu gukemura ikibazo cy’ubwiherero

Ibi ni ibyatangarijwe mu Nteko rusange y’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere, JADF, ku wa Kane tariki ya 03 Ugushyingo 2022, hakaba hareberwaga hamwe uruhare rw’abafatanyabikorwa mu mihigo y’Akarere uyu mwaka wa 2022-2023.

Hari kandi kurebera hamwe uburyo bwo gukomeza gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho y’abaturage, no gutegura imurikabikorwa riteganyijwe.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Kirehe, Eng. Sebikwekwe Cyprien, yibukije ko buri wese aramutse agize uruhare mu mihigo y’Akarere, nta gushidikanya ko ibibazo byose bikibangamiye abaturage byakemuka.

Yagize ati “Nk’abafatanyabikorwa twese tubigize ibyacu, byinshi mu bibazo bihari byakemuka burundu, ariko usanga hari aho tugenda biguru ntege cyangwa se ugasanga ibyo dukora ntaho bihuriye n’imihigo y’Akarere.”

Icyakora yizeje ubuyobozi bw’Akarere ko biteguye kugira uruhare mu gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yashimiye abafatanyabikorwa uruhare bagira mu iterambere ry’Akarere, no mu gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage, abasaba gukomeza kugira uruhare mu ishyirwamubikorwa ry’imihigo.

By’umwihariko yabasabye kugira uruhare mu gukemura ikibazo cy’ubwiherero, kuko hakenewe Miliyoni icyenda zo kubaka ubushya no gusana ubutameze neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka