Kirehe: Ababyeyi biyemeje kurushaho kugira uruhare mu gukumira ihohoterwa rikorerwa abana

Abaturage bo mu karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba biyemeje kurushaho kwirinda ihohoterwa rikorerwa abana, n’ibindi byose bishobora kubaviramo ibyaha.

Babyiyemeje nyuma y’ubukangurambaga Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bwibutsaga ababyeyi n’abarezi kudateshuka ku nshingano zabo ku bana mu rwego rwo gukumira ibyaha bifite aho bihuriye n’uburere bucye bwo mu miryango, bwabereye mu mirenge ya Nyamugali na Mushikiri kuwa 23/24 Ugushyingo 2022.

Ni ubukangurambaga kandi bwibanze ku byaha byugarije umuryango Nyarwanda, iby’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, amakimbirane yo mu ngo, ibiyobyabwenge, n’ibindi bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Nyuma yo kumva neza ibyo bagejejweho, abaturage bo mu karere ka Kirehe biyemeje ko bagiye kurushaho kwita ku burere bw’abana babarinda ingeso zishobora kubaviramo ibyaha.

Evanise Mukagakwaya avuga ko icyo yakuyemo ari uko bagomba kurushaho kwita ku burere bw’abana babo.

Ati “Hari nk’ingo ziba zitabanye neza babanye mu makimbirane, abana ugasanga nibo bahagorerwa, kubera ko biba bitameze neza mu rugo, abana bagahita bakigendera, ugasanga ari ikibazo, ubutumwa nakuyemo ni uko ngomba kwirinda guhohotera umwana uwo ari we wese, nkamubona nk’uwanjye, cyangwa nabona nk’umubyeyi umereye nabi umwana nkamubwira ko ibyo arimo gukora atari byo”.

RIB ivuga ko abana barenga 700 basambanyijwe mu gihe cy'imyaka ine mu Karere ka Kirehe
RIB ivuga ko abana barenga 700 basambanyijwe mu gihe cy’imyaka ine mu Karere ka Kirehe

Protais Sinambuye avuga ko hari ibyaha bitandukanye bikorerwa mu duce dutandukanye tugize akarere ka Kirehe.

Ati “Ibyaha bikunze kubaho, bikunze kuba iby’abagore n’abagabo, mu buzima busanzwe amakimbirane, ibyo kwiba, bakamena amazu, kwiba ibitoki, nibwo bujura bukunze kuhaba”.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubushakashatsi no gukumira ibyaha muri RIB Jean Claude Ntirenganya, avuga ko ibikorwa byose bikorewe ku mubiri w’umwana hagamijwe kurangiza irari ryawe ry’umubiri nabyo bigize icyaha cyo gusambanaya umwana.

Ati “Ubwo ndashaka kuvuga ba bandi baba bakabakaba utubere tw’abana, birirwa babakabakaba ku bibuno bagamije kurangiza irari ry’umubiri wabo, ibyo nabyo bigize icyaha cyo gusambanya umwana, bihagarike niba utaramenyekana uzaba wirinze ibihano bikomeye iki cyaha giteganyirizwa”.

RIB yakiriye ibibazo bitandukanye by'abaturage
RIB yakiriye ibibazo bitandukanye by’abaturage

Amategeko ataganya ko uhamwe n’icyo cyaha igifungo kiba hagati imyaka 20 na 25, ndetse kikaba cyakwiyongera kikagera kuri burundu iyo ibyo bikorwa bikorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, cyangwa se igihe byakorewe umwana bikamuviramo urupfu, cyangwa uburwayi budakira.

Imibare itangazwa na RIB igaragaza ko kuva muri 2018 kugera muri Nyakanga 2022, abana barenga ibihumbi 7 aribo basambanyijwe mu ntara y’Iburasirazuba, barimo abarenga 700 bo mu karere ka Kirehe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka