Kirehe: Aba Gitifu umunani bahinduriwe imirenge

Abanyamabanga nshingwabikorwa umunani mu karere ka Kirehe bahinduriwe imirenge hagamijwe kunoza gahunda y’imihigo ya 2015/2016 aho akarere kitegura guhiga utundi.

Muzungu Gerald aganira na Kigalitoday yavuze ko hari gahunda yo kuzamura ibyaro akarere kanategura neza kwesa imihigo y’umwaka utaha.

Muzungu Gerald umuyobozi w'akarere ka Kirehe.
Muzungu Gerald umuyobozi w’akarere ka Kirehe.

Yagize ati “Imihigo irangiye ntiyatugendekeye uko twabyifuzaga byumvikane ko hari ibitarakozwe neza, ni kimwe mubiduteye guhindurira bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge kugira ngo hanozwe gahunda y’imihigo kuko umwaka utaha umwanya wa mbere ni uwacu ntakabuza.”

Yakomeje amara amatsiko abantu bitiranya guhindurira umuyobozi aho ayobora nk’igihano.

Ati “Ibyo sibyo na gato, kandi abaturage bacu barabimenyereye ni inshingano aho bagushize niho ujya, benshi baba baziko uwo bajyanye mu cyaro bamukuye mu mujyi baba bamuhannye ahubwo ni amahirwe aba ahawe yo kugaragaza ubushobozi bwe azamura amajyambere y’icyo cyaro.”

Yasabye abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge guharanira iterambere ry’akarere bagaragaza imbaraga nshya zo gutangirana n’abaturage batari bamenyereye kugira ngo bagire icyerekezo babagezaho.

Mu mihigo ishize akarere ka Kirehe kavuye ku mwanya wa 5 kagera ku mwanya wa 13, mu mihigo itaha nkuko ubuyobozi bw’akarere bubyivugira ngo umwanya mbere basanga ntawe bawurwanira.

Mu mirenge 12 igize akarere ka Kirehe, imirenge ine niyo itahinduriwe abayobozi ari yo umurenge wa Gahara, umurenge wa Gatore, umurenge wa Mpanga n’umurenge wa Musaza.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Guhindura abayobozi ni byo mugihe biri mu nyungu z’akarere. Reka tuzarebe izi mpinduka niba hari icyo zizatanga.

Idrissa yanditse ku itariki ya: 13-09-2015  →  Musubize

Reka tuzarebe izi mpinduka niba hari icyo zizatanga mu kwesa imihigo.

Idrissa yanditse ku itariki ya: 13-09-2015  →  Musubize

Ndanshimira meya kw’icyo gikorwa yakoze cyo gusimburanya abo bagitifu kandi babyinshimire kuko nicyaro ari ngombwa gutera imbere.

Aphrodice Ntihabose yanditse ku itariki ya: 13-09-2015  →  Musubize

ariko guhindura Abayobozi nibisanzwe

jbapti yanditse ku itariki ya: 12-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka