Kirazira muri uru Rwanda rw’uyu munsi guhanisha umugore inkoni – Minisitiri Shyaka

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 25 Gashyantare 2020, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Gicumbi, abasaba kugabanya gukunda imanza, no guharika gukubita abagore.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof. Shyaka Anastase
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase

Iyi nteko y’abaturage yitabiriwe n’ababarirwa mu Magana yateraniye mu Kagari ka Cyeya yitabiriwe kandi n’abaturage bo mu tugari twa Gisiza, Kinyami, Cyuru, na Mabare.

Muri iyi nteko y’abaturage yibanze cyane ku kumva no gukemura ibibazo by’abaturage, hagaragaye umurongo munini w’abaturage bafite ibibazo bitandukanye.

Nyuma yo kumva no gufatanya n’inteko mu gukemura ibibazo by’abaturage, Minisitiri Shyaka Anastase yavuze ko ibibazo byinshi bihari ahanini bishingiye ku makimbirane mu miryango, gukunda imanza n’abantu bigira indakoreka.

Yabashishikarije kwirinda amakimbirane mu miryango, n’ibiyatera birimo ibiyobyabwenge, guharika n’ibindi.

Yagize ati “Mu rwego rw’ubuyobozi ntabwo turi bwemere ko aya makimbirane ndetse no gukubita abo mwashakanye bikomeza, ikintu cyo guharika no kwihanira mugishyire ku ruhande. Kirazira muri uru Rwanda rw’uyu munsi guhanisha umugore inkoni.”

Minisitiri Shyaka kandi yihanangirije abayobozi n’abaturage bigira indakoreka bakarenga ku mategeko nkana kugera n’aho bigarurira n’imitungo ya Leta.

Ati “Ibyo ntabwo bishoboka mu Rwanda twifuza, abo ba kaganga turaza kuzana imbaraga z’amategeko n’izindi zose zishoboka. Turasaba Akarere kugaruza imitungo ya Leta yigaruriwe n’aba bantu ibya leta bisubizwe Leta, iby’abigira ba kaganga byararangiye mu gihugu cyacu.”

Yongeraho ati “Turashaka ko abaturage bubahiriza amategeko, tukubaha ubuyobozi bwose, tukihesha agaciro, tugaharanira kugira igihugu cyiza, kandi tugakomeza kwimakaza isuku n’umutekano.”

Minisitiri Shyaka kandi yasabye abaturage kwirinda umuco wo kuburana urwa ndanze kuko guhora mu manza bibadindiza mu iterambere kuko bituma batabona umwanya wo gukorera ingo zabo ngo biteze imbere.

Abaturage bamuhigiye gukemura ibi bibazo bikidindiza iterambere ryabo bitarenze amezi atanu; hanyuma na we abasezeranya kubakorera ubuvugizi ku kibazo cy’amazi n’amashanyarazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka