Kiramuruzi: Abibasiwe n’ibiza bahawe inkunga y’amabati baranasakarirwa
Imiryango itatu yo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiramuruzi mu Kagari ka Nyabisindu, yahawe inkunga y’amabati nyuma y’uko ibisenge by’amazu ituyemo bitwawe n’umuyaga mu mvura nyinshi imaze iminsi igwa.
Iyi nkunga y’amabati yatanzwe na Minisiteri ifite mu nshingano zayo gucunga ibiza MIDIMAR ku bufatanye n’Akarere ka Gatsibo, kuri uyu wa gatatu tariki 12/11/2014 ubwo habaga umuganda wo gusanira iyi miryango amazu.

Umunyamabanga uhoraho muri MIDIMAR, Ruvebana Antoine, yasabye abaturage b’Akarere ka Gatsibo gukumira no kwirinda ibiza bitaraba, mu gihe bubaka bakajya bakomeza ibisenge by’amazu yabo.
Yagize ati “Ibiza bikunze kuza bitunguranye, niyo mpamvu tubashishikariza kubikumira no kubyirinda bitari byaba, ibi birasaba ko abayobozi b’inzego z’ibanze bakomeza kudufasha kubikangurira abaturage”.
Umwe mu bagize iyi miryango yasaniwe amazu witwa Ntakirutimana Saidi yavuze ko yishimiye cyane iki gikorwa bakorewe na MIDIMAR, anashimira cyane ubuyobozi bw’Igihugu budahwema kwita ku mibereho myiza y’abaturarwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Ruboneza Ambroise, avuga ko aka karere muri iki gihe kibasiwe n’ibiza cyane biturutse ku mvura nyinshi yaguye igahitana abantu batatu bakubiswe n’inkuba ndetse n’amazu 164 agasenywa n’imvura, bakaba barafashe ingamba zo guhangaa nabyo.
Agira ati “Nyuma yo kwibasirwa n’ibiza, twafashe ingamba zo gushishikariza abaturage bacu mu gihe bubaka bajye bazirika cyane ibisenge by’inzu kugira ngo mu gihe imvura iguye ari nyinshi n’umuyaga ntukabitware, icya kabiri tubashishikariza gutera ibiti mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ibidukikije kuko nabyo ari kimwe mu bikumira ibiza”.
Imiryango yasaniwe amazu muri iki gikorwa cy’umuganda ni uwa; Ntawuruvuga Fidèle na Mutezimana Rosette batuye mu Mudugudu wa Gitunginka na Ntakirutimana Saidi wo mu mugudu wa Kabare, yose yo mu Kagari ka Nyabisindu, Umurenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|