Kiramuruzi: Abarokotse Jenoside n’abo mu miryango yayikoze barishimira imibanire n’ubufatanye bibaranga

Bamwe mu banyamuryango ba Koperative y’Abahinzi b’Urutoki (KOABUKA) ihuje abacitse ku icumu rya Jenoside n’abandi bantu bo mu miryango y’abakoze Jenoside yo mu murenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo barishimira imibanire myiza n’ubufatanye mu bikorwa by’ubuhinzi bw’urutoki bibahuje.

Rwasubutare Emmanuel ni umwe mu bagize igitekerezo cyo gutangiza Ishyirahamwe Ubumwe ryaje kuba Koperative KOABUKA. Avuga ko igitekerezo cyahereye ku kwishyira hamwe kugira ngo bafashe impfubyi n’abapfakazi basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati: “Tumaze kureba imibereho mibi twari tubayeho hamwe na bagenzi bacu bacitse ku icumu rya Jenoside, twahise dushaka icyo twakora kugira ngo twiteze imbere hamwe n’imiryango yacu, nibwo twahitaga dushinga ishyirahamwe Ubumwe”.

Urutoki ruhingwa na Koperative KOABUKA.
Urutoki ruhingwa na Koperative KOABUKA.

Bamwe mu bacitse ku icumu n’abakomoka mu miryango yagize uruhare muri Jenoside bahuriye muri iyi Koperative, bose bishimira ubufatanye bubaranga haba muri koperative no hanze yayo. Bavuga ko ubu nta rwikekwe na gato ko barangajwe no kwiteza imbere nk’Abanyarwanda.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwimpuhwe Esperance, avuga ko ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Gatsibo bugeze ku kigero gishimishije kandi ngo ibyo bageraho babikesha ubufatanye no gushyirahamwe kw’abaturage.

Mu mwaka wa 1996 Ishyirahamwe”UBUMWE” ryatangiranye abanyamuryango bagera kuri 36, mu mwaka wa 2008 iri shyirahamwe ryaje guhinduka Koperative KOABUKA, ubu ikaba imaze kugira abanyamuryango bagera ku 150.

Benjamin Nyandwi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka