Kinyinya: Inkotanyi ziyemeje guca burundu ibiyobyabwenge n’inda zitateguwe

Urugaga rw’urubyiruko rushamikiye kuri FPR Inkotanyi rwo mu kagari ka Murama mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, rwihaye intego yo guhangana n’ibiyobyabwenge n’inda zitateguwe zikigaragara mu rubyiruko.

Ndacyayisenga Jean Claude avuga ko batangiye gahunda zo kurwanya ibiyobybwenge ndetse no kurwanya inda zitateganyijwe babinyujije mu bukangurambaga
Ndacyayisenga Jean Claude avuga ko batangiye gahunda zo kurwanya ibiyobybwenge ndetse no kurwanya inda zitateganyijwe babinyujije mu bukangurambaga

Urwo rubyiruko rwabitangaje muri Kongere rwakoze ku cyumweru tariki 30 Nzeri 2018, ruvuga ko ari intego rwihaye nyuma yo kubona ko hari umusanzu rugomba guha igihugu mu kugiteza imbere nk’uko urubyiruko rwakibohoye rwabikoze.

Ikibazo cy’ibiyobyabwenge n’inda zitateguwe mu rubyiruko ni bimwe mu bihangayikishije leta y’u Rwanda, ku buryo n’abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu badasiba gusaba ko byahagurukirwa bigashakirwa umuti.

Umuyobozi w’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye kuri FPR Inkotanyi rwo mu kagari ka Murama mu Murenge wa Kinyinya, Ndayisenga Jean Claude avuga ko bakora ubukangurambaga bafatanije n’inzego z’umutekano bakigisha urubyiruko binyuze mu nteko z’urubyiruko n’ibikorwa bategura mu bigo by’amashuri.

Hejuru y’ibyo ngo banifashisha n’ikigo nderabuzima cya Kinyinya mu guhugura urubyiruko ku buzima bw’imyororokere.

Ati “Usanga abatwara inda zitateguwe ahanini baba badasobanukiwe, kubera ubuzima bw’iki gihe butuma ababyeyi bahugira mu kazi ntibabone umwanya wo kuganiriza abana.”

Dusangumuhire Sandrine avuga ko bahugira mu bibateza imbere bigatuma batijandika mu biyobyabwenge
Dusangumuhire Sandrine avuga ko bahugira mu bibateza imbere bigatuma batijandika mu biyobyabwenge

Guhangana n’ibiyobyabwenge n’inda zitateguwe urwo rubyiruko rwabihereye kuri bo ubwabo, aho abagize urugaga bibumbira mu makoperative n’amatsinda atandukanye kugira ngo rukore ibyaruteza imbere, aho guheranwa n’ibiyobyabwenge cyangwa izindi ngeso mbi.

Dusangumuhire Sandrine avuga ko amatsinda n’amakoperative bibumbiyemo atuma bahugira mu bikorwa biteza imbere igihugu.

Ubuyobozi bw’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye kuri FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Gasabo bwemeza ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge n’icy’inda zitatateguwe biteye inkeke muri ako karere, n’ubwo hatarakorwa ibarura ryagaragaza ishusho y’ibyo bibazo kugeza ubu.

Umuyobozi w’urwo rugaga ku rwego rw’Akarere ka Gasabo, Hakizimana Emmanuel, avuga ko bafatanije n’inzego z’umutekano bazakora ibarura kugira ngo bamenye uburemere bw’ikibazo biyemeje guhangana na cyo, bityo bafatanye n’izindi nzego kukirandura.

Ati “Ntabwo nakubwira ngo uyu mwaka tuzaba twarangije kubirandura burundu, ariko imbaraga turi gushyiramo turizera ko kigomba kugabanuka”

Urubyiruko rw'Inkotanyi rwiyemeje gufata iya mbere mu guca ibiyobyabwenge mu Karere ka Gasabo
Urubyiruko rw’Inkotanyi rwiyemeje gufata iya mbere mu guca ibiyobyabwenge mu Karere ka Gasabo

Urugaga rw’urubyiruko rushamikiye kuri FPR Inkotanyi rwo mu kagari ka Murama mu Murenge wa Kinyinya ngo rufite icyizere cy’uko ruzagera kuri iyo ntego ruvuga ko itoroshye, bitewe n’uko ruherutse kuza ku isonga mu kwesa imihigo ku rwego rw’umurenge wa Kinyinya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

DRUGS niyo Business ya mbere ku isi.Hagakurikira Intwaro na sex.Nta gihugu na kimwe cyari cyashobora guca burundu Drugs (ibiyobyabwenge).Amerika ntako itagize ngo ice drugs muli Colombia na Afghanistan haturuka Cocaine nyinshi.Abantu benshi ntabwo bazi ko kunywa drugs ari icyaha.Muli 1 Abakorinto 7:1,imana itubuza "kwangiza umubiri wacu".Kandi drugs zangiza umubiri wacu (cocaine,itabi,urumogi,etc...).Mu bahamya ba yehova,nta muntu numwe unywa itabi.Babifata nk’icyaha gikomeye.

Munyemana yanditse ku itariki ya: 1-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka