Kinshasa : Mushikiwabo yashimangiye ko u Rwanda rushishikajwe n’igaruka ry’amahoro mu Burasirazuba bwa Congo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Louise Mushikiwabo, uri mu ruzinduko rw’akazi i Kinshasa, mu biganiro yagiranye na Perezida Joseph Kabila kuri uyu wa Kabiri, yamutangarije ko u Rwanda rushyigikiye igihugu cye mu kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.

Minisitiri Mushikiwabo wageze i Kinshasa kuri uyu wa Mbere tariki 19/06/2012, yatangaje ko yagenzwaga n’ibiganiro ku ruhare rw’u Rwanda na Congo mu gukemura ibibazo cy’umutekano biri muri ako gace kegereranye n’u Rwanda.

Yatangaje ko u Rwanda rumaze igihe kirekire rwita ku kugaruka k’umutekano wa Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo, bisangiye umupaka.

Yongeyeho ko abaperezida b’ibihugu byombi bahora bavugana ku kbazo cy’umutekano kibasiye iki gice kiri mu Biyaga bigari.

Uru rugendo ruje rukurikira ibirego byari byatanzwe n’umuvugizi wa Congo, Lambert Mende Omalanga, wari wavuze ko abantu baabrirwa hagati ya 200 na 300 bavuye mu Rwanda barwaniraga umutwe wa M23 wazenegereje ingabo za Congo guhera mu kwezi kwa 04/2012.

Gusa Leta y’u Rwanda yabihakanye yivuye inyuma, itangaza ko umuntu wese uvuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bw’iki gihugu habarirwamo abavuga uru rurimi batari bacye bidasobanura ko aba yoherejwe na Leta y’u Rwanda.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka