Kinigi: Hari abasore bananiwe kurongora kubera kubuzwa kubaka

Abasore bo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze ngo babangamiwe n’icyemezo cyafashwe cyo kubuzwa kubaka inzu muri ako gace, aho bemeza ko basaziye mu nzu z’ababyeyi babo bikaba bitangiye kubateranya n’abakobwa bakundana.

Uyu ngo yananiwe kurongora kandi imyaka iragenda imusiga
Uyu ngo yananiwe kurongora kandi imyaka iragenda imusiga

Ni nyuna yuko uwo murenge ugaragaye mu gishushanyo mbonera cy’umujyi wa Musanze, ahafashwe ingamba zo kubuza abaturage kubaka mu kajagari, keretse ubiherewe uburenganzira n’abakozi bashinzwe imiturire mu Karere ka Musanze nabwo akubaka inzu ijyanye n’igishushanyo mbonera.

Ni icyemezzo cyababaje abenshi mu basore bahatuye bageze igihe cyo kurushinga, aho bakomeje kwinginga Leta ngo ibahe uburengenzira bwo kubaka nk’uko bamwe muri bo babitangarije Kigali Today.

Nshimiyimana Emmanuel ati “Ubu nta kurongora baraduhagaritse ngo aha hagiye guterwa ishyamba, ubwo ni ukubaho nk’ingaragu nta kundi ni ugutuza. Sheri wanjye niba nzamwubakira ikiraro cyangwa umusarani nkamutuzamo kuko byo byemewe sinzi icyo ndakora”.

Uwanyirigira Egide wo mu Kagari ka Nyonirima ati “Abasore dufite ibibazo bikomeye, umuntu arakenera kubaka bati ntubyemerewe, tukibaza tuti ese ni ikihe kibazo gituma batubuza kubaka, mfite imyaka 28 kandi mfite umusheri, ahora ambaza ati ese tuzahora muri uru, nkibaza nti ese nzajya gukodesha kandi mfite ubutaka bwo kubakamo mfite n’ubushobozi bwo kuzamura inzu, njye byaranyobeye sinzi ucyo dukora”.

Hakizimana ati “Twabuze uko twarongora batwangiye kubaka kandi ubutaka burahari icyo ni ikibazo. Uwubatse baramuhana sinzi uko mbigenza ndashaje imyaka 30 ni myinshi kandi n’umukobwa nashakaga kurongora ahora abimbaza, badufashe rwose baduhe uburenganzira twubake”.

Kubaka muri aka gace ngo ntibyoroshye
Kubaka muri aka gace ngo ntibyoroshye

Bamwe muri urwo rubyiruko, bavuga ko batangiye gutera inda abakobwa bakundana, aho ngo bikomeje gukurura amakimbirane mu miryango bamwe bakihakana inda.

Niyonzima ati “Ni ukudusabira bakatwemerera kubaka izo nzu tukarongora kuko abakobwa bakomeje guterwa inda ari binshi, nanjye narayiteye ubu sheri wanjye yanjyanye mu nkiko, ariko nta kundi ni ukuburana none namuzana se nkamushyira he?”

Mugenzi we ati “Byatuyobeye, abakobwa dukundana dukomeje kubatera inda, ubwo nyine ni ukujya baturega kuko ntiwamujyana mu rugo iwanyu ngo umutungireyo, ni ugutera inda tukigendera nta kundi bihangane ntaho twabatungira, amafaranga yo gukodesha inzu wayashyira hamwe ukubaka, twifuza ko batwemerera tukubaka tukazana abakobwa b’abandi”.

Ubuyobozi ntibwemeranya n’ibyo abo basore bavuga, aho bubagira inama yuko ushatse kurongora yakodesha mu gihe nta bushobozi afite bwo kubaka inzu ijyanye n’igishushanyombonera nk’uko Twagirimana Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinigi yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Sinkeka ko abarongora bose mu gihugu barongorera mu nzu zabo, nk’ahandi hose inzu zirakodeshwa ku bashaka kurongora bafite amikoro make, sinzi impamvu bafite impungenge kandi amazu akodeshwa atabuze”.

Abafite inzu zenda gusenyuka nabo ngo ntibemerewe gusana
Abafite inzu zenda gusenyuka nabo ngo ntibemerewe gusana

Uwo muyobozi avuga ko Kinigi ari umwe mu mirenge yagaragaye mu gishushanyombonera cy’umujyi wa Musanze, ngo niyo mpamvu ukeneye kubaka hari inzira binyuzwamo kugira ngo ahabwe icyemezo kibimwemerera birinda ko hakubakwa mu kajagari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abaturage benshi cyane ntibafite,ubushobozi bwo kubaka inzu zigendanye,nigishushanyo kimigi,kandi ubutaka bafite numutungo wabo wagakondo cyangwa baguze kubaka kugira aho umuntu aba nuburenganzira budakorwaho,niba hatemewe kubakwa abahatunze,bakaba badafite u ushobozi,bwibisabwa,kubabuza,uburenganzira bwabo ninko mubafungira ubusa nibabahe ingurane zimitungo yabo bajye gushaka ahandi batura,cyangwa ababuza.babahe ahemewe,bajye guturayo inzu nkiriya,babuza nyirayo kuyisana,ejo ishobora kugwira,abayituyemo,bikitwa,impanuka igisubizo uyu atanga ngo bajye gukodesha!!abona ahembwa buli kwezi akibwirako abantu bose bahembwa

lg yanditse ku itariki ya: 22-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka