Kimisagara: Batangiye kubaka irerero rizakira abana bato 240

Mu muganda wo gusoza ukwezi kwa Nyakanga, hatangijwe ibikorwa byo kubaka irerero rusange rya Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge rizakira abana 240, bikaba biteganyijwe ko rizaba ryuzuye mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka.

Abayobozi batandukanye mu gutangiza imirimo yo kubaka ECD ya Kimisagara
Abayobozi batandukanye mu gutangiza imirimo yo kubaka ECD ya Kimisagara

Ni umuganda wabaye ku wa Gatandatu tariki 29 Nyakanga 2023, witabirwa n’Abayobozi bahagarariye Ambasade zitandukanye mu Rwanda, zirimo iya Maroc, Qatar, Sudani, Algeria, Libya, Egypt, hakaba haranaje Minisitiri wa Siporo wa Mali, bifatanya n’abaturage ndetse na bamwe mu bagize sendika y’abafundi ya STECOMA, bazakomeza kubaka iryo rerero.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko intego nyamukuru yo kubaka amarerero mu Mujyi wa Kigali, ari ukugira ngo ababyeyi bajye bajyanayo abana babo mu gihe bagiye mu yindi mirimo.

Ati “Intego ni ukugira amarerero menshi kugira ngo ababyeyi bajye babona aho bajyana abana babo, ndetse bahabwe uburere bwiza n’indyo yuzuye, kugira ngo babashe kurwanya igwingira mu bana, banabone uko bajya mu mirimo yabo”.

Minisitiri wa Siporo muri Mali, Mr. Habib Sissoko, yavuze ko anejejwe cyane n’igikorwa cy’Umuganda rusange, ko azakiganiriza abandi bayobozi iwabo bityo babe bagitangiza.

Ati “Nishimiye kuba ndi mu Rwanda, ni inshuro ya mbere mpageze nka Minisitiri wa Siporo muri Mali. Igikorwa cy’umuganda nzakijyana iwacu kugira ngo kidufashe kongera kwiyubaka no guteza imbere Igihugu cyacu”.

Minisitiri Sissoko ari mu Rwanda aho yaje aherekeje ikipe ya Mali y’abakobwa, iri mu irushanwa rya AfroBasket ririmo kubera mu Rwanda.

Uhagarariye Leta zunze Ubumwe z’Abarabu mu Rwanda, H.E. Hazza Mohammed Falah Kharsan AlQahtani, yavuze ko yishimiye kwifatanya n’Abaturage mu gikorwa cy’umuganda, aho igihugu cye cyatanze inkunga y’imifuka 140 ya sima.

Ati “Twishimiye kuba dutanze umusanzu duteza igihugu imbere duhereye ku bana. Igikorwa cy’umuganda ni cyiza cyane, ibihugu byinshi bikwiye kucyigiraho kuko gishyira abantu hamwe, ndetse bigateza imbere umuryango”.

Yakomeje ashimira Perezida Paul Kagame nk’Umuyobozi w’indashyikirwa, wabashije gushyira Abanyarwanda hamwe agahindura ibibi bikaba ibyiza, akagaragaza ko gukorera hamwe bituma umuryango utera imbere.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur, yavuze ko nta marerero yabarizwaga muri uwo murenge,

Ati “Twubaka irerero yari gahunda yo gufasha abana batarajya muri za ‘gardiennes’, kuko ari benshi batuye Kimisagara, cyane ko nta marerero yari ahari. Ubu ababyeyi bakaba babonye aho bazajya basiga abana mu gihe bagiye gushakisha, Ababyeyi kandi bazahabonera izindi serivisi zijyanye n’Ubuzima harimo gukingiza abana nizindi, rikazaba ari irerero ry’Icyitegererezo.

Iri rerero rigizwe n’Ibyumba bitatu n’ibibuga byo kwidagaduriraho, rikaba rikazatwara Miliyoni 30 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Nyuma y’umuganda, hamuritswe bimwe mu byo Umurenge wa Kimisagara wagezeho, birimo imodoka wiguriye ku bufatanye n’abaturage bawutuye, izabafasha mu mirimo inyuranye, hari kandi na moto z’abahoze mu bikorwa by’urugomo, zitezweho kuzabateza imbere bakigirira akamaro bakanakagirira Igihugu.

Minisitiri wa Siporo muri Mali, Mr. Habib Sissoko yashimye ibikorwa by'umuganda
Minisitiri wa Siporo muri Mali, Mr. Habib Sissoko yashimye ibikorwa by’umuganda
Umurenge wa Kimisagara wamuritse ibyagezweho wishimira
Umurenge wa Kimisagara wamuritse ibyagezweho wishimira
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka