Kimisagara: Barishimira ibyagezweho mu bukangurambaga bw’isuku n’isukura no kurwanya igwingira

Akarere ka Nyarugenge ku bufatanye n’Umurenge wa Kimisigara bashimiye abafatanyabikorwa bakoranye mu bukangurambaga bugamije kurwanya imirire mibi mu bana hanozwa amafunguro yabo, no kongera isuku n’isukura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur, yavuze ko ubwo bukangurambaga bwatangiye mu Kwezi k’Ukuboza 2022, burangira muri Werurwe 2023, nyuma habaho guhura n’abafatanyabikorwa bateye inkunga icyo gikorwa mu buryo butandukanye , kugira ngo inkunga yakusanyijwe ihabwe abo yagenewe.

Inkunga yatanzwe irimo ibikoresho by’isuku bigizwe n’inkweto 500 zahawe abantu bigoye kuzigurira, hari kandi ibikoresho byahawe ingo mbonezamikurire y’abana bato (ECDs) kugira ngo zirusheho gukora neza no kurushaho kunoza isuku ndetse n’amata yatanzwe mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana.

Bahawe inkweto zizatuma barushaho kurangwa n'isuku
Bahawe inkweto zizatuma barushaho kurangwa n’isuku

Kalisa Jean Sauveur uyobora Umurenge wa Kimisagara yagize ati “Muri ubwo bukangurambaga hakozwe ibikorwa bitandukanye, amarerero yaragenzuwe, agira ibyo akosora mu rwego rwo kwita ku isuku, harimo gutoza abana gukaraba intoki mbere na nyuma yo gufata amafunguro, ndetse n’igihe bavuye mu bwiherero. Ikindi ni uko hashoboye kubwakwa uturima tw’igikoni tugera ku 2370 mu Murenge wose ku bufatanye n’urubyiruko. Ku bufatanye n’Inama y’igihugu y’abagore, twashoboye gutegura amafunguro aboneye yujuje ibisabwa agaburirwa abana, kugira ngo turwanye igwingira. Mu bana 32 bari baragaragayeho imirire mibi, barakurikiranywe, baravurwa, barakira ku bufatanye n’abajyanama b’ubuzima, hari kandi imiryango yari isanzwe ibana mu makimbirane na yo yafashijwe kubana neza ku bufatanye n’Inshuti z’Umuryango.’’

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yashimye ibyagenzweho n’ubwo bukanguramba, harimo kuba bwaratumye isuku yiyongera muri uwo Murenge wa Kimisagara, ndetse ukaba warabaye uwa mbere mu Mirenge 10 igize Akarere ka Nyarugenge ndetse ubona umwanya wa Kabiri mu Mujyi wa Kigali wose, mu bukangurambaga bumaze iminsi bukorwa nk’amarushanwa mu rwego rw’Isuku n’isukura no kurwanya imirire mibi mu bana.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy

Yagize ati “Ibi rero bisobanuye ko imbaraga zanyu atari iz’ubusa, umuhate wanyu ntabwo ari uw’ubusa. Nta n’ubwo ari ibyo gusa, ahubwo Umurenge wa Kimisagara wafashe umwanya wa kabiri mu Mujyi hose. Byumvikane rero ko hari imbaraga n’imyumvire bigaragara muri uyu Murenge mu bijyanye n’isuku n’isukura ndetse no kurwanya igwingira n’imirire mibi mu bana. Nagira ngo rero mbasabe gukomeza iyo ntambwe mumaze gutera kandi ibyo mwakoze mubyubakireho kugira ngo turusheho kwimakaza isuku nk’umuco mu baturage batuye muri uyu Murenge.”

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) Ingabire Assumpta, wari umushyitsi mukuru muri icyo gikorwa, yashimye kuba ubukangurambaga bwarakozwe bwita ku isuku n’isukura bihurijwe hamwe no kurwanya igwingira, kuko n’ubundi umwanda ngo ugira uruhare mu igwingira ry’abana ku kigero cya 80%, bitewe n’uko indyo yuzuye iteguranywe umwanda ntacyo imarira umwana, ahubwo birangira imugizeho ingaruka.

Ingabire Assumpta yashimye ubu bukangurambaga, avuga ko bugiye gukorwa n'ahandi mu buryo bwagutse
Ingabire Assumpta yashimye ubu bukangurambaga, avuga ko bugiye gukorwa n’ahandi mu buryo bwagutse

Yagize ati “Mu by’ukuri turi mu Mujyi wa Kigali, kandi muzi ko dufite icyo twita ‘Kigali twifuza’, Kigali twifuza ni Kigali isukuye, aho tunyura hose mu muhanda, ahahurira abantu benshi, muri za gare, mu bwiherero rusange, mu bigo by’amashuri, mu ngo z’abantu, ku mubiri uko umuntu agaragara, kugira ngo ube Umunyakigali , murumva ko biharanirwa. Umubiri usukuye, umuntu yambaye imyenda kugera ku nkweto bisukuye, ariko noneho tukongeraho na Kigali twifuza ifite ibikorwa remezo bihageze neza, bifashwe neza…”.

Ingabire yongeyeho ati “ Mu rwego rwa MINALOC n’abafatanyabikorwa bacu cyane cyane izindi Minisiteri duhurira kuri ibi bikorwa by’isuku, turimo turategura ubukangurambaga bwagutse, aho twifuza ko isuku nk’uko mubizi ari isoko y’ubuzima, ariko turashaka ko tuzajya tugira igihe runaka twita ku isuku, niba ari mu mashuri, niba ari mu ngo, niba ari mu bana, ahantu hose hashoboka kugira ngo bikomeze bijye mu muco. Ababyeyi bari hano, murabizi iyo tuvuga isuku, nimwe tuba tubwira, kuko ni mwebwe murera abana, mukabatoza iyo suku nziza, mukabaha n’indyo yuzuye mukabarinda igwingira…”.

Abana bahawe amata mu rwego rwo kubarinda igwingira
Abana bahawe amata mu rwego rwo kubarinda igwingira
Abafatanyabikorwa bagize uruhare muri ubu bukangurambaga bashimiwe
Abafatanyabikorwa bagize uruhare muri ubu bukangurambaga bashimiwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka