Kimironko: Umuntu umwe yahitanywe n’igisasu
Umuntu umwe yahitanywe n’igisasu cyo mu bwoko bwa Grenade, naho abandi umunani barakomereka ubwo icyo gisasu cyaterwaga ku isoko rya Kimironko mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali ku mugoroba wa tariki 26/03/2013.
Nk’uko byatangajwe n’inzego z’umutekano, abantu babiri bahise batabwa muri yombi bakekwaho kuba bihishe inyuma y’ubu bugizi bwa nabi, ubu bakaba bari mu maboko ya Polisi hakorwa iperereza.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Supt.Theos Badege, yatangaje ko iki gisasu cyatewe mu masaha ya saa kumi n’ebyiri n’iminota mirongo ine z’umugoroba, hagati ya Gare ya Kimironko n’isoko. Abashinzwe umutekano bihutiye gutabara ndetse banafunga imihanda iri hafi y’aho cyaturikiye.
Ku birebana n’umutekano w’abaturage ndetse n’uw’igihugu muri rusange, Supt Badege arasaba Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bari mu Rwanda kudakuka umutima, bakomeze imirimo yabo.
Arabizeza ko inzego z’umutekano zikomeza gukaza umurego mu kubungabunga umutekano hirya no hino mu gihugu, akongeraho ko hari kwihutishwa iperereza rizagaragaza abihishe inyuma y’ibi bikorwa bibi.
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
ndifuriza buri munyarwanda wese ko yaba maso,kuko nawe umutekano uramureba.Ariko nanone imbizeza ko igihugu kirinzwe,ariko natwe tubigiremo uruhare.
abanzi b’amahoro ntibatuza koko baturetse ko igihugu cyacu gifite amahoro Uwubuliza Imana imuhe iruhuko ridashira.
UWUBURIZA, Imana imuhe iruhuko ridashira. aba bantu bahemutse cyane. uyu mwana niwe wenyine wabashije kurokoka Genocide yakorewe abatutse mumuryango yavukagagamo. bivuga ngo umuryango uracitse burundu. May she RIP.
erega abantu bose siko baba bifuza ko bagenzi babo babaho neza ariko imana niyo iba ifite umugambi kubayo yiremeye ntampamvu zatuma tugira ubwoba kuko imana ariyo nkuru
ni kayumba nyamwasa se kandi wongeye?