Kimironko: Perezida Kagame ni we abaturage baha manda itagira umupaka wenyine

Bamwe mu batuye umurenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo baratangaza ko kubera ibyo Perezida Kagame yakoreye igihugu n’Abanyarwanda akwiye manda zitagira umupaka ariko igiye yazaba atakiri ku buyobozi hagasubiraho amatora ya kamarampaka ku bazamusimbura.

Babitangarije mu biganiro bagiranye n’abagize Inteko ishinga amategeko imitwe yombi batangiye kuzenguruka mu gihugu hose, kuva kuri uyu wa mbere tariki 20 Nyakanga 7 2015.

Abaturage bo mu murenge wa Kimironko bitabiriye inama yo guhindura Itegeko nshinga.
Abaturage bo mu murenge wa Kimironko bitabiriye inama yo guhindura Itegeko nshinga.

Izi ntumwa za rubanda ziri kuganira n’abaturage ku ihindurwa ry’ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga, isanzwe iha Umukuru w’igihugu kuyobora manda ebyiri z’imyaka irindwi. Perezida Kagame akazaba azishoje mu 2017.

Abenshi mu baturage batanze ibitekerezo muri ibi biganiro, bifuje ko umubare wa manda wavaho kugira ngo Perezida Kagame akomeze kubayobora.

Umwe yagize ati “Ese twaba dushaka Umuntu uduha iki kindi kirenze umutekano n’iterambere, turarya, turaryama tugasinzira; Perezida Kagame yitaye ku byiciro byose by’abaturage, abakire, abakene, impfubyi, abapfakazi n’abafite ubumuga.”

Abasenateri barimo Tito Rutaremara wari uri mu bakoze umushinga w'Itegeko nshinga ryo muri 2003, yari kumwe n'abaturage ba Kimironko ku ihindurwa ryaryo.
Abasenateri barimo Tito Rutaremara wari uri mu bakoze umushinga w’Itegeko nshinga ryo muri 2003, yari kumwe n’abaturage ba Kimironko ku ihindurwa ryaryo.

Abaturage basaga miliyoni 3.7 banditse bisabira ko ingingo y’101 y’Itegeko nshinga yahindurwa kugira ngo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akomeze kuyobora u Rwanda nyuma y’umwaka wa 2017, nk’uko Inteko ishinga amategeko ibitangaza.

Icyakomeje kwibazwa ni umubare wa manda umukuru w’Igihugu yajya afata n’igihe zamara.

Abaturage batandatu muri 10 batanze ibitekerezo, basabye ko Perezida Kagame yahabwa kuyobora kugeza igihe we ubwe azivugira ko atagifite intege; nyuma abaturage ngo bakazongera gusubira mu matora ya kamarampaka kuri manda zajya zihabwa abandi bakuru b’igihugu.

Abandi baturage barimo abasabye ko Perezida Kagame yakongererwa manda eshatu z’imyaka irindwi buri imwe imwe, nyuma hazaba kongera kubaza abaturage.

Hari n’uwifuje manda ebyiri z’imyaka itanu buri imwe imwe ariko hakazongera kuba kamarampaka. Abandi nabo batangaje ko bifuza ko manda ebyiri z’imyaka irindwi zagumaho nk’uko byari bisanzwe ariko zikaba zishobora kongerwa.

Ibi biganiro bizakomeza kugeza 10 Kanama 2015, abagize Inteko ishinga amategeko barazenguruka mu mirenge 416 yose igize u Rwanda, aho barimo kwakira ibyifuzo by’abaturage bo mu byiciro byose ku birebana n’ihindurwa ry’ingingo y’101 y’Itegeko nshinga.

Habonetse kandi n’umuturage umwe witwa Mutsindashyaka Theoneste, wavuze ko asanga Perezida Kagame adakwiye gukomeza kuyobora ahubwo ko akwiye gukoresha ubunararibonye bwe mu gutangira gutoza abandi bazaba bamukurikiye, kuko amubonaho ubunararibonye.

Usibye umuturage umwe witwa Mutsindashyaka Theoneste (utari uwigeze kuyobora umujyi wa Kigali), wavuze ngo igihe cyari kigeze ko Perezida Kagame atangira gutoza abandi bakuru b’igihugu bazaba bamukurikiye kuko ngo amubonaho ubunararibonye.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nifuza ko kagame yatuyobora paka igihe chose murakoze

habib hakizimana yanditse ku itariki ya: 23-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka